
Ubufaransa bushyize imbere kongera bikomeye ingengo y’imari y’igisirikare, Uburusiya bwitwa umwanzi
Jul 14, 2025 - 09:55
Mu gihe amahoro ku mugabane w’u Burayi agenda ashyirwa mu kaga kurushaho, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera bikomeye ingengo y’imari igenerwa igisirikare. Yavuze ko ubu u Burayi buri mu byago bikomeye byo kubura ubwigenge kurusha ikindi gihe cyose kuva Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye.
kwamamaza
Mu ijambo ryatanzwe ku Cyumweru, ku munsi ubanziriza umunsi mukuru wa Bastille Day, Macron yavuze ko u Bufaransa buzongera miliyari 6.5 z’ama-euro ku ngengo y’imari y’ingabo hagati ya 2026 na 2027.
Yagize ati: "Turi mu gihe cy’ihinduka rikomeye. Amahoro ku mugabane wacu ahagaze ku byemezo dufata uyu munsi."
Yagaragaje ko izo miliyari zigomba gufasha igihugu guhangana n’ibibazo bishya n’ibidasanzwe bishingiye ku byago byatewe n’u Burusiya, iterabwoba, n’ibitero byo kuri internet.
Ati: "Ugomba kugira ingufu niba ushaka gutinywa."
Yabwiye inzego za leta zose kwitanga, agira ati: "Buri wese agomba kuba ari ku murongo we w’urugamba."
U Burusiya bwiswe "umwanzi mukuru"
Macron yavuze ko hakiri "ikibazo cy'igisirikare cy’u Burusiya ziri ku mipaka y’u Burayi kuva muri Caucasus kugeza mu Butaliyani bwa Ruguru no muri Arctique." Yavuze ko iki gihugu "cyiyemeje politiki z’ubukoloni, kwigarurira ibindi, no kwemeza ko ufite ingufu ari we ufite ukuri."
Ku wa Gatanu, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, Thierry Burkhard, nawe yavuze ko "u Burusiya ari icyago cy’igihe kirekire ku Burayi," kandi ko intambara irimo kubera muri Ukraine "ariyo izagena aho ibihugu by’u Burayi bigomba kuba buri mu Isi y’ejo hazaza." Yavuze ko u Bufaransa "bufata u Burusiya nk’umwanzi mukuru w’u Burayi."
Burkhard kandi yaburiye ku ngaruka zituruka ku kugabanuka kw’uruhare rw’Abanyamerika muri politiki z’u Burayi, avuga ko harimo n’andi makuba nk'ibitero bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (cyber attacks), ibihuha n’ibikorwa by’iterabwoba bishobora kongera kwibasira igihugu.
Umutekano washyizwe imbere y’amadeni
Minisitiri w’ingabo Sebastien Lecornu yatangarije ikinyamakuru cyitwa "La Tribune" ko u Bufaransa bukwiye kongera imbaraga zabwo ku buryo "butazigera bushingira ku bandi mu gihe kizaza."
Ati: "Ni inshingano yacu gutanga ibisubizo."
Iyo urebye imyaka Macron amaze ku butegetsi, usanga ingengo y’imari y’ingabo yarazamutse, iva kuri miliyari 32.2 z’ama-euro mu 2017 igera kuri miliyari 50.5 ubu, ndetse biteganyijwe ko izagera kuri miliyari 67 mu 2030.
Ariko iyo gahunda ntishobora kubura guteza ingaruka! Komisiyo y’u Burayi iherutse gusaba u Bufaransa kugabanya imyenda no kwitwararika kuri discipline y’imari. Ubu, amafaranga akoreshwa n’igisanduku cy’igihugu mu kwishyura imyenda yonyine azagera kuri miliyari 62 z’ama-euro muri uyu mwaka.
Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Intebe François Bayrou, uteganya gutangaza gahunda nshya yo kuzigama miliyari 40 mu 2026, yavuze ko ingengo y’imari y’ingabo "itari mu byo bazagabanyaho."
Macron nawe yabihamije avuga ko amafaranga azakoreshwa atazava mu kwiyongera kw’imyenda y’igihugu.
U Bufaransa mu murongo umwe n’ibindi bihugu bya NATO
Iri zamuka ry’ingengo y’imari ry’u Bufaransa rije mu gihe ibihugu binyamuryango bya NATO byiyemeje gukoresha 5% by’umusaruro mbumbe (GDP) kuri gahunda z’umutekano. Ubwongereza burateganya kugera kuri 2.5% bya GDP mu 2027, buzamuke bukagera kuri 3% nyuma ya 2029. U Budage bwo bugamije gukoresha miliyari 162 z’ama-euro mu 2029, bingana na 3.5% bya GDP yabwo. Pologne niyo iyoboye urutonde, ishora 4.7% bya GDP yayo mu bijyanye n’ingabo.
Ibi byose bigaragaza ko mu gihe Isi irimo kwinjira mu bihe bishya by’umutekano mucye, ibihugu byinshi bikomeje kwiyubaka mu bijyanye n'igisirikare. U Bufaransa nabwo bwafashe icyemezo cyo kutazasigara inyuma, ahubwo bukagira uruhare rufatika mu kurinda ubusugire bwabwo n’ubw’akarere buherereyemo.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


