Ubucuruzi bw'u Rwanda n'amahanga bwaragabanutse

Raporo y'Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cya 2025 bwageze kuri miliyoni 1.735,84$, ariko ibyoherejwe mu mahanga byagabanutseho 35,64% ugereranyije n’ibyoherejweyo mu gihembwe nk’iki mu 2024, kuko byo byanganaga na miliyoni 537,64$.

kwamamaza

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga bivuye mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 346,04$, mu gihe ibyo rwatumije mu mahanga byageze kuri miliyoni 1.247,39$. Ibicuruzwa byoherejwe  mu mahanga  n'u Rwanda rubikuye mu mahanga  byari jifite agaciro  ka miliyoni 142,41$.

Ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025, ibyoherejwe mu mahanga byagabanutseho 28,03%, mu gihe ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga byagabanutseho 9,55%. Ni mu gihe byagabanyutseho 20,50% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024

Naho ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyoherezayo, byagabanutseho 13,17% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024, ariko bizamukaho 5,19% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.

Raporo ya NISR igaragaza ko ibikoresho by’imashini n’ubwikorezi biri ku isonga mu byo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri iki gihembwe, aho bifite agaciro ka miliyoni 249,02$, bikurikirwa n’ibiribwa n’amatungo (miliyoni 224,67$), ibicuruzwa byo mu nganda (miliyoni 172,23$) n’ibikomoka kuri peteroli,  imiti n'ibindi bifitanye isano byatwaye miliyoni 137,61$.

Mu bihugu nka Leta zunze ubumwe z'Abarabu (UAE), RDC, u Bushinwa, u Bubiligi na Luxembourg. Ibi bihugu byoherejwemo ibicuruzwa bifite bingana na 68,40% by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byose ( bingana na miliyoni 236,71$). Ni mu gihe RDC, Ethiopia, UAE, u Burundi n’u Budage biza ku isonga mu byo u Rwanda rutumije mo ibicuruzwa.

Iyo raporo igaragaza kandi ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  (RDC) yihariye 94,55% by’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyoherezayo. Ibicuruzwa byinshi u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyohereza mu bindi bihugu birimo ibiribwa n’amatungo byari bifite agaciro ka miliyoni 51,62$ bigakurikirwa n’ibikomoka kuri peteroli, amavuta ndetse n’ibindi byari bifite agaciro ka miliyoni 31,94$.

Naho ibihugu nk' Ubushinwa, Tanzania, Ubuhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni byo bihugu biza ku isonga mu byo u Rwanda rutumiza mo ibicuruzwa byinshi.

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Karere byariyongeye

Ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,06$, bingana na 18,69% by’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Uganda yakiriye 46% byabyo ( bingana na miliyoni 7,49$) n’u Burundi bwakira ibingana na miliyoni 5,58$. Muri rusange, agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje muri EAC kazamutseho 53,63% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2024.

@igihe....

 Sep 17, 2025 - 11:35