
U Rwanda rwatangiye kuburana n'Ubwongereza mu rubanza rurenze kutubahiriza amasezerano y’abimukira
Mar 18, 2026 - 12:13
Urubanza rw'u Rwanda n'Ubwongereza rwatangiye kuri uyu munsi, rugamije kumenya niba amasezerano y’abimukira yarubahirijwe, aho u Rwanda rushinja Ubwongereza kuyica kubera impamvu za politiki, rugasaba indishyi zirenga miliyoni 100 z’ama-pound no kubahirizwa kw’amategeko mpuzamahanga.
kwamamaza
Urubanza rukomeye ruhuza u Rwanda n’Ubwongereza rwatangiye kuburanishwa, aho ruzamara iminsi ibiri rureba ku masezerano y’abimukira impande zombi zari zaragiranye ariko nyuma Ubwongereza bukaza kuyahagarika.
U Rwanda ruhagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, rugaragaza ko iki kibazo kirenze inyungu z’amafaranga, ahubwo kigamije kurengera ihame ryo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.
Aya makimbirane ashingiye ku cyemezo cy’Ubwongereza cyo guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyamara yari yarumvikanyweho nk’umuti wo kugabanya abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe.
Iyo gahunda yatangiye mu 2021 binyuze muri gahunda ya New Plan for Immigration, igamije gukumira ingendo ziteje akaga no guca intege icuruzwa ry’abantu. U Rwanda rwari rwaratoranyijwe nk’igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira abo bimukira no gusuzuma ubusabe bwabo bw’ubuhunzi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rugaragaza ko iyi gahunda yari inajyanye n’ingamba zarwo zo kwinjiza impunzi muri sosiyete no kuzifasha kwigira, mu murongo wa Vision 2050.
Gusa ibintu byahindutse nyuma y’amatora yo mu Bwongereza mu 2024, aho ubutegetsi bushya bwa Keir Starmer bwafashe icyemezo cyo guhagarika iyo gahunda, buvuga ko bwubahirije ibyo bwari bwarasezeranyije abongereza.
Icyakora u Rwanda ruvuga ko impinduka za politiki zo mu gihugu kimwe zidakwiriye gutesha agaciro amasezerano mpuzamahanga yari yarashyizweho umukono n’impande zombi.
Urubanza rwibanze ku ngingo ebyiri z’ingenzi
Mu byo uru rubanza rwibanzemo harimo amasezerano y’imari, aho U Rwanda rusaba ko Ubwongereza bwishyura miliyoni 100 z’ama-pound bwari bugomba gutanga mu 2025 na 2026, buvuga ko ayo masezerano atigeze aseswa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ibindi ni ivugururwa ry’amasezerano. Aha Ubwongereza bwo buvuga ko ayo mafaranga yavanyweho nyuma y’amasezerano mashya yo mu Ugushyingo (11) 2024, bityo ko nta mwenda bubereyemo u Rwanda.
Hari kandi impaka ku Ngingo ya 19, aho u Rwanda rushinja iki gihugu kutubahiriza inshingano zo kugirana ibiganiro bigamije kwakira bamwe mu mpunzi ziri mu Rwanda zibabaye kurusha izindi.

Amasezerano ashyirwaho umukono n'impande zombi
Ni urubanza rurenze amafaranga
Nubwo benshi batekereza ko uru rubanza rwerekeye amafaranga gusa, u Rwanda rugaragaza ko intego nyamukuru ari ugushyiraho ihame rikomeye ry'uko amasezerano mpuzamahanga agomba kubahirizwa, hatitawe ku mpinduka za politiki.
Ruvuga ko rwashoye imari n’imbaraga nyinshi rushingiye ku cyizere cy’uko Ubwongereza buzubahiriza ibyo bwiyemeje, bityo kurenga ku masezerano bikaba byarateje igihombo.
Uretse amafaranga asabwa, u Rwanda runasaba indishyi zingana na miliyoni 6 z’ama-pound. Mu gihe kwishyura amafaranga bitakunda, Ubwongereza bushobora gutegekwa gusaba imbabazi ku mugaragaro.
Ku rundi ruhande, icyemezo kizafatwa muri uru rubanza gishobora kugira ingaruka zirenze u Rwanda n’Ubwongereza, kikaba isomo ku bindi bihugu ku bijyanye no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga n’ingaruka zo kuyica.
U Rwanda ruvuga ko uru rubanza rugamije gushyiraho umurongo uhamye mu bufatanye mpuzamahanga, aho amasezerano yubahirizwa nk’uko yashyizweho umukono, hatitawe ku nyungu za politiki zo mu gihugu imbere.
@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


