U Rwanda rwakiriye inama y'Urukiko rw'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba

Kuri uyu wa Kabiri, ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwakiriye inama ngarukamwaka ya Gatatu y’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ). Ni inama yambiburiye ibindi bikorwa biteganyijwe harimo no gutanga ubutabera ku manza zizaburanishirizwa mu Rwanda.

kwamamaza

Mu gutangiza inama ngarukamwaka ku nshuro ya Gatatu y’Urukiko rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yabereye mu Rwanda. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’umushyitsi mukuru, Hon. Mukantangazwa Domitilla yavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi nama yabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aheraho asaba abanyamuryango gukomeza kwimakaza amahame y’ubutabera.

Ati "turi abarinzi b'amategeko kandi inshingano zacu guharanira ko ubutabera butangwa mu buryo buboneye butabogamye kandi bunoze, tugomba guharanira kwimakaza amahirwe y'ubutabera no gukorera mu mucyo".

Akomeza agira ati "Mu gihe duteye intambwe igana imbere nifuza ko twakibanda mu kongera imbaraga inzego z'ubutabera cyane cyane inkiko zo mu karere, kubaka inzego z'ubutabera z'igihugu, gushyiraho porogaramu z'amahugurwa no kongera ubumenyi, gutera imbere ndetse no gukorera mu mucyo, ubunyangamugayo no kwimakaza ubutabera binyuze mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga".   

Kayobera Nestor, Perezida w’Urukiko rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko ari ukongera imbaraga kuko hakiri inzitizi bagihura nazo nubwo zitabuza gahunda z’ubutabera gukomeza.

Ati "uko dukora mu bwigenge bukomeye ariko nubwo dukora mu bwigenge bukomeye ntihabura agahaze ( nta byera ngo de), hari ibihugu bidatanga amafaranga nkuko biteganyijwe, baratinda kuyatanga, ntiduca imanza neza uko bikwiye, dusaba ko leta zigize uyu muryango zitange uburyo hakiri kare, nizidatanga uburyo hakiri kare imanza zizadindira".      

Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugeza ubu rumaze kuburanisha imanza zisaga 860 zirimo iz’abaturage bareze igihugu ndetse n’iz’ibihugu byareganye.

U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango muri 2007, ukaba ufite icyicaro Arusha muri Tanzania. Ibihugu bigize uyu muryango harimo, Somalia, Uganda, Sudani y’Epfo, Burundi, Kenya n’ibindi.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Feb 19, 2025 - 10:04