
U Rwanda rwagaragaje uruhare rw'ishoramari mu ikoranabuhanga
Mar 11, 2026 - 15:07
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu myaka irenga 20 ryarushijeho kwagura serivisi z’imari, ku buryo kugeza mu 2024 abagera kuri 96% by’Abanyarwanda bazigeraho, benshi bakoresheje telefoni ngendanwa.
kwamamaza
Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje ku wa 11 Werurwe (03) 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga mu by’imari, Inclusive Fintech Forum 2026, igamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rishobora kurushaho kwagura serivisi z’imari ku bantu benshi.
Dr Nsengiyumva yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’imari byatumye abaturage benshi batangira guhererekanya amafaranga mu buryo bwihuse kandi bworoshye, bigatuma n’abari mu cyaro babasha kugerwaho na serivisi zari zisanzwe zigera ku batuye mu mijyi gusa.
Imibare ya 2024 igaragaza ko abagera kuri 96% by’Abanyarwanda bagezwaho serivisi z’imari, barimo 92% bazigeraho binyuze muri banki cyangwa kuri Mobile Money.
Yagize ati: “Guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga byariyongereye cyane, bituma abantu benshi bagerwaho na serivisi z’imari kandi bagira uruhare mu bukungu bw’igihugu. Binyuze mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga, umuhinzi wo mu cyaro yishyurwa ako kanya, rwiyemezamirimo ukiri muto ashobora kubona inguzanyo binyuze kuri telefone, n’ikigo cy’ubucuruzi gito gishobora kugera ku isoko mpuzamahanga aho ari ho hose mu gihugu."

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ikoranabuhanga mu by’imari rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi no kongera uruhare rw’abaturage mu bukungu, anavuga ko Afurika ifite amahirwe yo kuba igicumbi cy’ubucuruzi n’udushya mu by’ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Umusingi w’izi mpinduka uzaba ukomeye kuko ni ikoranabuhanga ridaheza mu by’imari rizafasha gukusanya imari yifashishwa mu bikorwa bikomeye by’umugabane harimo ingufu, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, iby’inganda no kongerera ubushobozi abaturage.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwashoye imari igaragara mu ikoranabuhanga mu gihe kirenga imyaka 20 ishize, ndetse rukaba ruri hafi kugera ku ntego yo kugeza murandasi ya 4G ku baturage bose.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko serivisi nyinshi za Leta zashyizwe ku ikoranabuhanga, bigatuma zitangwa vuba kandi zikagera kuri buri wese.

Ku ruhande rwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko impinduka zabaye mu myaka ishize ari nini cyane. Yagaragaje ko mu 2008 Abanyarwanda bakuru bagerwagaho na serivisi z’imari bari 21% gusa, mu gihe ubu abagera kuri 92% bafite konti muri banki cyangwa bakoresha Mobile Money.
Yanagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye kongera ubufatanye hagati y’ibigo bigenzura ibigo by’imari, hagamijwe gusangira ubumenyi, guteza imbere ikoranabuhanga no kurinda agaciro k’ifaranga rya buri gihugu.
Kugeza ubu mu Rwanda abarenga 75% by’abantu bakuru bafite konti muri banki zitandukanye, mu gihe bari 25% gusa mu myaka 10 ishize, bigaragaza umuvuduko w’impinduka wazanywe n’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari.

@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


