U Rwanda rwagaragaje inzira zizakoreshwa mu kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje mu kwezi gutaha kwa Kanama (08) hazaba inama izahuza inzego zishinzwe ibikorwa by'umutekano hagati y'u Rwanda na RDC mu gutegura imirongo w'ibikorwa bizakorwa mu kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

kwamamaza

Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabigarutseho ku wa 29 Nyakanga (07) 2025,  ubwo yagaragazaga inzira zizifashishwa mu gurandura umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Yatangaje ko gusenya uyu mutwe bigomba kuba intambwe ya mbere mbere y'uko u Rwanda rukuraho  ingamba z'ubwirinzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati y'u Rwanda na RDC, ku ya 27 Kamena (07) 2025 I Washington. 

Yavuze ko mu gihe kiri imbere hateganyijwe inama ariko zizabimburirwa n'izabera I Washington mu kwezi gutaha kwa Kanama (08), 

Yagize ati" Hari inama ziteganyijwe mu minsi iri imbere y'inzego zashyinzweho zishyizwe ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano. Hari urwego rwitwa Joint security coordination mechanism: ni urwego rwo guhuza ibikorwa by'umutekano hagati y'u Rwanda na RDC mu gushyira mu bikorwa rya CONOPs cyangwa concept of operations igamije ibintu bibiri: kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi. Ni inama ya mbere izaba ibaye, iteganyijwe ku italiki ya 4 Kanama (04) I Washington ariko izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri Congo, dusimburana."

Yongeraho ko iyo nama izabera i Washington ari yo izashyira ku murongo ibikorwa bizakorwa kuko ibikorwa bifite igihe bigomba kumara.

ati:" iyo CONOPs ifite ingengabihe  yayo y'iminsi 90. Hari n'indi minsi 30 yiyongeraho ariko yo ni iyo gushyira ibintu ku murongo ariko iy'ibikorwa ni iminsi 90."

Nta mbaraga za gisirikare zizakoreshwa ku ikubitiro. Minisitiri Amb Nduhungirehe yavuze ko ahubwo bazabanza ubukangurambaga buhamagarira abarwanyi ba FDLR gutaha ku bushake nk'uko hari abagiye bataha mu bihe byashize.

Ati:"Ikizakorwa mbere ni ugushaka amakuru n'ubukangurambaga kugira ngo aba FDLR bashaka gutaha ku bushake bwabo, mu mahoro, batahe nk'uko n'abandi bagiye bataha. Kuko hari aba FDLR n'imiryango yabo bagiye bataha. Hari icyiciro cya mbere cyo gukora ubwo bukangurambaga. Kubazaba badashaka gutaha bagakomeza ibikorwa byabo bya gisirikare, icyo gihe nibwo hazakoreshwa ingufu za gisirikare."

Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yaganiraga n'inteko rusange y'abadepite ku mushinga w'itegeko wo kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasobanuye ko u Rwanda rwashyizeho ubwirinzi kubera umugambi wa jenoside utegurwa n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze jenoside mu Rwanda.

Yashimangiye ko u Rwanda rudashobora gukuraho ingamba z'ubwirinzi mugihe uyu mutwe ushyigikiwe na RDC waba utaranduye, kuko wakomeje  guhungabanya umutekano y'u Rwanda.

Minisitiri Amb Nduhungirehe yagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano rigomba kujyana n'ibikorwa bifatika byo kurandura FDLR, kuko RDC yagiye ibyemera mu magambo gusa masezerano yabanje, ariko ari ibyo kwikiza  no kuyobya amahanga.

Gusa yagaragaje ko hari icyizere ko ibikubiye mu masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC y'i Washington azashyirwa mu bikorwa. Ni mugihe mu inzego zashyizweho zishyizwe ishyirwa mu bikorwa harimo n'abahagarariye ubuhuza.

 Jul 30, 2025 - 11:41