U Rwanda rwabonye inguzanyo ya €213M izafasha guteza imbere ibikorwa remezo, ubuzima n’uburezi

U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyoni 213 z’ama-euro (asaga miliyari 374 Frw) izishyurwa mu myaka 15 nyuma y’indi 6 yo kwitegura gutangira kwishyura. Iyi nguzanyo ku nyungu nto igamije gushyigikira ingengo y’imari n’iterambere ry’inzego z’ingenzi, binyuze mu buryo bushya bwo gufata inguzanyo ziva ahantu hatandukanye ( blended finance ) bwongereye icyizere cy’abashoramari.

kwamamaza

Iyi nguzanyo nshya ya miliyoni 2 yatanzwe na banki ebyiri z’ubucuruzi, izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, nyuma y’imyaka itandatu yo kwitegura gutangira kwishyura.

Iyi nguzanyo kandi iri muri gahunda y’uburyo u Rwanda rushakamo amafaranga, aho rukoresha uburyo bw’inguzanyo zishyigikiwe n’ibigo mpuzamahanga hagamijwe kwirinda ibibazo byazaziturukaho kandi kubona inguzanyo ku nyungu nto yishyurwa ku buryo bworoshye.

U Rwanda rwabonye iyi nguzanyo rwishyingiwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere, International Development Association (IDA), gishamikiye kuri Banki y’Isi. Hakoreshejwe uburyo bwo kwishingira umushoramari, aho ibigo bibiri bitanga ubwishingizi ku ngaruka zishobora guterwa n’iyi nguzanyo.

IDA ifite inshingano zo kwishingira igice cya mbere cy’igihombo gishobora kubaho, mu gihe Multilateral Investment Guarantee Agency (MIGA) ireba igice cya kabiri. Ubu buryo butuma abashoramari bagira icyizere cy’amafaranga yabo, bigatuma u Rwanda rubona inguzanyo ku giciro gito nubwo amasoko mpuzamahanga yaba adahagaze neza.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyungukiye muri ubu buryo bushya, bikaba byerekana icyizere gikomeye gifitiwe ubukungu bwarwo.

Iyi nguzanyo ifite uburyo bworoshye bwo kwishyura, kuko u Rwanda ruzatangira kuyishyura mu myaka itandatu rushoje kwishyura inguzanyo ya Eurobond rusanzwe rufite. Ni mu gihe ibi bizafasha kwirinda igitutu cy’imyenda.

Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azashyirwa mu ngengo y’imari mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’iterambere birimo ibikorwaremezo, ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’inganda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimiye banki za Société Générale na Standard Chartered Bank ku cyizere zagiriye u Rwanda, anashimangira ko ubu buryo bwo gukoresha blended finance buzafasha igihugu gukomeza kubona inkunga ihendutse no guteza imbere ubukungu burambye.

 Apr 16, 2026 - 08:03