Umujyi wa Kigali uri kugenda uba ihuriro ry'imyidagaduro, Kigali Triennial yitezweho kuzamura ubukungu

U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco rya ‘Kigali Triennial’ ku nshuro yaryo ya mbere, iri serukiramuco mpuzamahanga rizahuza abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25 hirya no hino ku isi.

kwamamaza

Ni uguhera ku itariki ya 16 kugeza kuya 25 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2024, ubwo u Rwanda ruzaba rwakira iserukiramuco ry’iminsi 10 ryiswe ‘Kigali Triennial’ rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya 1 ariko rikazajya riba inshuro imwe mu myaka 3.

Umuyobozi  w’umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel, avuga ko koko ibikorwa by’imyidagaduro bimaze kuba urwego rwiza rw’ishoramari ndetse ko bishoboza gutunga ba nyirabyo bidasize n’abenegihugu muri rusange.

Ati "umujyi wa Kigali uri kugenda uba ihuriro ry'imyidagaduro, ibyo bikaba biri muri gahunda ya Leta yo kugirango mu Rwanda habe ihuriro ry'ibikorwa bitandukanye biteza imbere ubukerarugendo kugirango bibe byadufasha guteza imbere ibikorwa bitandukanye by'ishoramari ndetse n'ubucuruzi, ibyo byose nibiza abaguzi n'abagurisha bagahurira hano muri Kigali dufite ibyo tuzungukiramo cyane cyane ubumenyi abanya-Kigali bazasigarana".   

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Sandrine Umutoni, avuga ko abanyarwanda bagafashe iri serukiramuco nk’andi mamurikagurisha asanzwe bakaribyaza umusaruro kuko ari amahirwe baba bahawe.

Ati "abantu bazaza bagaragaze ibintu bafite natwe nk'abanyarwanda tugaragaze ibyo dufite bivuze ko umuntu wese uzaza muri festival azaba aje kugura no kugurisha, icyo tugiye kurebaho ni ingingo ijyanye n'iterambere muri iyi minsi 10".

Ni iserukiramuco rizabera ahatandukanye hasanzwe habera ibitaramo mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira, rizarangwa n’ibitaramo birenga 60 birimo imbyino n’indirimbo z’abahanzi, kumurika imideli,amakinamico n'ibindi.

Usibye ibyo bitaramo, iserukiramuco rya ‘Kigali Triennial’ rizajya ritanga urubuga rw’ibiganiro, amahugurwa hamwe n’amasomo bikazajya bihuza abanyamwuga n’abaryitabiriye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 13, 2024 - 07:33