Turahirwa Moses yajuririye igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe n'urukiko

Turahirwa Moses, umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions, yajuririye mu Rukiko Rukuru igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Ni mu rubanza rwaciwe n'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukuboza (12) 2025.

kwamamaza

Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo kunywa cyangwa gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge.

Mu iburanisha, Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, aho yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, avuga ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma ibibazo akora ibyo atatekerejeho ndetse no kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Yabwiye Urukiko ko yafashe ingamba zo kwivana muri ibyo bibazo, zirimo kuba yari yaratangiye kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare (02) 2025, ndetse anavuga ko yari afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamufashaga mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe. Icyakora, yahakanye icyaha cyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge.

Urukiko rwaje kwemeza ko nta bimenyetso bihagije byatanzwe bigaragaza ko Turahirwa yatunze urumogi, rumugira umwere kuri icyo cyaha. Gusa rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe, runamusonera amagarama y’urubanza.

Nyuma y’icyemezo cyafashwe mu Ukuboza (12) 2025, Turahirwa yajuriye ku wa 28 Ukuboza (12) mu Rukiko Rukuru, ikirego cyakirwa ku wa 29, ubu akaba ategereje itariki y’iburanisha.

Turahirwa Moses yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli binyuze mu nzu ya Moshions yashinze, imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Yatawe muri yombi ku wa 22 Mata (04) 2025, nk’uko byemejwe icyo gihe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

@Igihe 

 Feb 3, 2026 - 13:43