Inyungu U Rwanda n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro bazungukira mu kwakira amarushwanwa Nyafrika mu mbyino.

U Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwakira itangwa ry’ibihembo ngaruka mwaka bya Trace Award And Festival 2023, byibanda cyane ku kuzamura umuziki wa Afrika muri rusange. Ni mugihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu no kukimenyekanisha binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda ndetse no kwaguka kw’ibikorwaremezo by’imyidagaduro.

kwamamaza

Ibi Bihembo bizatangwa kuva ki italiti 19-21 Ukwakira (10) 2023, hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 Televiziyo ya Trace imaze ibayeho ndetse iri ku isonga mu guteza imbere umuziki, by’umwihariko uwo muri Afurika.

Mu Kiganiro Sunday Night gitambuka kuri televiziyo ya Isango Star, bamwe mu bafite aho bahurira n’ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda bagaragaza ko kuba leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yaremeye kwakira itangwa ry’ibi bihembo ari intambwe ikomeye igihugu gikomeje gutera ndetse no kwagura uruganda rw’imyidagaduro. Bavuga ko ruzabasha kugeza ibikorwa bya muzika nyarwanda  ku ruhando mpuzamahanga.

Abahanzi benshi bo mu Rwanda barimo n’abakora injyana gakondo bavuga ko ubwo itangwa ry’ibi bihembo rizaba ribera i Kigali bazarushaho kwigaragaza ndetse bibafashe no kumenyekanisha ibikorwa byabo ku ruhando nyafrika no ku isi muri rusange.

Mu kiganiro n’ Isango Star binyuze mu kiganiro Sunday Night Show gitambuka kuri televiziyo,  Umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo, Muligande Jacques uzwi nka Might Popo, yavuze ko  gahunda yo guteza imbere muzika nyarwanda uhereye mu bato bizafasha abakiri bato, cyane cyane abari kwiga umuziki mu ishuli rya muzika binyuze mu bikorwa nk’ibi.

Yagize ati:” biramutse bikunze ko gahunda nk’izi zo gukorana n’ibigo bikomeye mu muziki ku rwego rw’Afrika n’isi muri rusange bikomeza, byazagirira akamaro gakomeye muzika nyarwanda.”

Muligande yasabye urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) kureba uburyo umuhanzi yahuzwa n’inzego z’abikorera  bigafasha abashoramali gushora imari mu ruganda rwa muzika, cyane ko ari hamwe muhari inyungu.

Anavuga ko  ibyo byafasha mu kugaragaza neza ishusho y’igihugu no gushyigikira gahunda ya Visit Rwanda.

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Nopja nkumwe mu bashoramari akaba na nyiri Studio ya Country Record yavuze ko abari mu ruganda rw’imyidagaduro bakwiye kubyaza umusaruro gahunda nk’izi, bakiga uko bakwihuza n’abandi bo mu bindi bihugu, cyane ko aya ari amahirwe abegereye kandi abizaniye bigizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda.

Nduwimana Jean Paul Uzwi Nka Nopja/aganira na isango star

Ku ruhande rw’abahanzi, umuhanzikazi Bwiza Emerance ubarizwa mu nzu ya Kikac Music yabwiye Sunday Night show  ko hari inyungu azakura mu bikorwa nk’ibi biri ku rwego mpuzamahanga u rwanda rugiye kwakira.

Ati:” kuba hari umubare w’abantu benshi bazaturuka hanze ubwabyo ni igihe cyiza cyo kugaragaza ibikorwa buri muhanzi akora, bityo bikagera kure.”

Avuga ko mu gihe umusaruro uzakomeza kugaragara nkuko bivugwa, bizasiga umuhanzi nyarwanda nawe abasha kwinjiza agatubutse ku rwego rw’abandi bahanzi nyafrika bamaze gutera imbere. Ibi kandi bikiyongeraho no kuba azahura na bamwe mu bakomeye n’ubundi bazaba bari i Kigali.

ni kenshi abari mu ruganda rw’imyidagaduro mu rwanda bahirimbaniye iterambere rya muzika nyarwanda.

Kuva u  Rwanda rutangiye kwakira  ibikorwa mpuzamahanga bishingiye ku myidagaduro, hari icyizere ko amahanga azarushaho gusobanukirwa naho u Rwanda rugeze mu iterambere rya muzika ndetse bigaha amahirwe abahanzi nyarwanda.  

Byitezwe ko Trace Award & Festival izitabirwa n’abantu basaga 7 500 bazaba baturutse ku mugabane w’Afrika ndetse no hirya no hino ku isi.

Ni ibihembo bizibanda kandi bigaha agaciro ijyana nyafurika zirimo Afrobeat, Dancehall afro-pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, genge, coupé décalé, Bongo flava, R&B, na Rumba.

kugera ubu, imibare igaragaza ko Trace igera ku bantu basaga miliyoni 350 bari mu bihugu bigera ku 180 ku isi.

Abahanzi bagera kuri 50 barimo ab’ibyamamare bikomeye nka Burna Boy, Davido, Rema, Tiwa Savage (…) bari mu bari ku rutonde rw’abazatoranywamo abahabwa ibihembo ndetse bikaba byitezwe ko nabo bazaba bari i Kigali muri ibi birori.

@ Cedrick  Shimwayezu/Isango Star. 

 Jun 8, 2023 - 13:26