Sisiteme "Imibereho" izafasha abatishoboye kwishyurirwa Mituweli mu buryo bunoze

Mugihe ubushakashatsi bw’ikigo cy'igihugu cy’ibarurishamibare bugaragaza ko ubukene burimo kugabanuka ku gipimo cyo hasi cyane, munsi ya 1%, ubu hatangiye uburyo bushya bwo gufasha umuturage utishoboye kwigira kugirango ashobore no kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza mugihe ubundi yishyurwaga hagendewe ku byiciro by’ubudehe byavuyeho , aho iyi ari inkuru nziza mu matwi y’abamwe mubaturage bavuga ko iyi sisiteme ikuyeho urwikekwe rwagaragaraga mu gushyirwa mu byiciro.

kwamamaza

Ni mugihe iyi gahunda yiswe sisiteme Imibereho iri gukoreshwa muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, harimo no kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye hari bamwe mu baturage bavuga ko nitangira gukoreshwa bizaba ari byiza kuko bizakuraho kurenganywa kwabaga kuri bamwe mu gihe cy'ishyirwa mu bikorwa ry'ibyiciro by'ubudehe.

Umwe ati "kubona amafaranga yo kwishyura mituweli biragoranye kubera ikibazo cy'ubukene". 

Undi ati "icyiciro bakinshyizemo kitankwiye ku buryo njye numva ubu buryo aribwo bwaba bwiza, ni inzira nziza yo kugirango imiyoborere igende neza tubone ukuntu twajya twivuza bihagije, wasangaga bibangamiye umuturage udafite n'ubushobozi bwo kugura imiti". 

Iyi sisiteme imibereho yashyizwemo amakuru y’imibereho y’ingo izajya ikoreshwa muburyo bw’ikoranabuhanga izajya ifasha umuturage ku menya amakuru yose amwerekeyeho murugendo rwo kwikura mubukene ndetse bifashe n'inzego z'ibanze ku kwesa umuhigo wa mituweli nkuko bivugwa n’umuyobozi w’akagari ka Kabuguru II mu murenge wa Rwezamenyo, Musafiri Eric.

Ati "mbere ibyiciro bikiriho buriwese yumvaga ashaka kujya mu cyiciro cyo hasi kugirango ahore ashaka ubufasha, iyi sisiteme icyo igiye kudufasha ni ukumenya wa muturage ushaka guhora afashwa niba nta bundi bushobozi afite, ku bijyanye na mituweli, umuntu namenya ko ataribuvuge ngo akaneye ko bamufasha kandi ashoboye icyo gihe tuzamushishikariza kwishyurira ku gihe, babandi batishoboye tuberekezeho amaso".    

Kuba iyi sisiteme yitwa Imibereho iri gukoreshwa muri gahunda yo gufasha abaturage kubongerera ubushobozi bizatuma umubare wabishyurirwaga mituweli na RSSB ugabanuka kandi bikureho urwikekwe, kuko hazajya hagenderwa ku makuru y’ukuri kandi yizewe nkuko bivugwa na Hitimana Regis ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB.

Ati "ikitwereka ko ubushobozi buke Leta ifite yabukoreshaga aho butanakenewe cyane ni uko ubwo dutangiye gukoresha iyi sisiteme mu minsi yashize harimo abantu bavanywemo barenga miliyoni 1.5 ariko muribo hejuru ya 74% biyishyuriye umusanzu, harimo n'ikindi cyiciro cy'abari baratangiye bagera kuri ya 75% yabaheshaga kwivuza uyu munsi turi kugenda tubahamagara, iyi sisiteme izadufasha".  

Leta y’u Rwanda yemeje ingamba nshya zo gufasha abaturage bo mu ngo z’amikoro make kwiteza imbere. Izi ngamba ntizikuraho gahunda zo gufasha abaturage ahubwo zishyize imbere gufasha umuturage kwigira.

Imibare y’abafashwaga kwishyurirwa mituweli muri 2015 bari miliyoni  2,200000 amavugurura yakurikiyeho bari miliyoni 1,500000 aheruka hakaba hariyongereyeho ibihumbi 300000.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Mar 7, 2024 - 08:08