Rwamagana: Ingeso yo kutanyurwa n’ibyo bagenerwa n’ababyeyi ikomeje gutiza umurindi ikibazo cyo gusambanya abangavu.

Ababyeyi baravuga ko ingeso y'abangavu yo kutanyurwa n'ibyo bagenerwa n'ababyeyi babo ikomeje gutiza umurindi ikibazo cy'abangavu basambanywa bagaterwa inda. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko buzasesengura umuzi nyirizina w'igituma abangavu baterwa inda z'imburagihe ku bufatanye bw'ibyiciro byose, muri gahunda ya Tujyanemo Tugumanemo.

kwamamaza

Bamwe mu babyeyi bavuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane iry'abana baterwa inda z'imburagihe, ariryo ryinganje mu karere ka Rwamagana.

Bavuga ko iri hohoterwa ritizwa umurindi n'abangavu bashukishwa ibintu bihenze badashobora kugurirwa n'ababyeyi babo.

Bavuga ko ababyeyi bakenewe guhuriza  hamwe imbaraga bakigisha abana babo kunyurwa n'ibyo bahabwa n'ababyeyi babo kuko ibyo bahabwa n'abandi bikurikirwa no kubangiririza ejo hazaza.

Umwe yagize ati: “None mbonye umuntu ungurira umwenda w’ibihumbi 30, urumva biratandukanye ntabwo azagenda ngo abwire umubyeyi we ngo akeneye umwenda w’ibihumbi 30 kandi wenda afite ubushobozi bwo kumuha uw’ibihumbi 10. Cya gihe rero nabona wawundi uzabimuha, kuko awukeneye, bya bishuko azabigwamo.”

“ Hakenewe gukomeza gukangurira abantu, kubashishikariza gukomeza kwirinda ababashuka kuko ibyo byose bituruka ku myumvire y’umuntu. Iyo umuntu afite imyumvire yo kurarikira ibintu ashaka n’ubundi bya bishuko byose biraza.”

Undi ati: “niho hakunda kuvamo inda z’indaro, muri uko kuba abakobwa basurana n’abahungu ugasanga barakururana, aho naho havamo inda zindaro. “

Irankunda Iris Mireille; umukozi w’umuryango Rwanda women's Network mu karere ka Rwamagana, avuga ko mu bukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohorerwa rishingiye ku gitsina, bazafatanya n'akarere ka Rwamagana binyuze bikorwa bitandukanye bigamije gukomeza guhangana n'ikibazo cy'abana basambanywa bagaterwa inda z'imburagihe, cyiganje muri aka karere kugira ngo gicike burundu kandi ngo birashoboka.

Ati: “ nko mu karere ka Rwamagana, inda ziterwa abana b’abangavu ni nyinshi. Rero turashaka gukora dufatanyije twese nkuko intero ari ‘tujyanemo kandi tugumanemo’ dufatanye. Urubyiruko, ababyeyi, abayobozi …twese tujyanemo kandi abantu bose bumve ubu butumwa ko bubareba.”

Umutoni Jeanne; Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mur’ak akarere, avuga ko umwihariko w'ubu bukangurambaga ari uko buri wese azabugiramo uruhare bitandukanye na mbere, aho bibandaga cyane ku rubyiruko.

Ati: “agashya gakomeye ni ako kujyanamo. Agashya karimo ni ako kuzakumira mur’iyi periode, ariko cyane cyane kutarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina tubwira urubyiruko gusa cyangwa tubwira abana gusa, ahubwo twajyanyemo n’ababyeyi kuko ntabwo ushobora kurengera uburenganzira bw’abana wasize ababyeyi.”

“ muri ubu bukangurambaga, tuzajyanamo n’ababyeyi kugira ngo bite ku bana babo ariko bite no ku bana b’abaturanyi, nicyo kintu gikomeye tuzakora.”

Mu gutangiza Ubukangurambaga buzamara iminsi 16 bugamije kurwanya ihohorerwa rishingiye ku gitsina mu karere ka Rwamagana, ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'akarere barimo Rwanda women's Network, hanakozwe n'umuganda usoza ukwezi kwa Cumi na kumwe aho hatewe ibiti 1 500 mu murenge wa Kigabiro. Ni mugihe muri uyu murenge, muri iki gihembwe cyo gutera ibiti, hamaze guterwa ibiti ibihumbi 50.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Nov 27, 2023 - 09:36