
Rwamagana: Barasabira ubutabera umusore w'imyaka 23 wiciwe urw'agashinyaguro aho acururiza
Aug 8, 2025 - 18:16
Twizerimana Enock w'imyaka 23 y'amavuko wari atuye mu Murenge wa Mwurire yasanzwe mu nzu y'ubucuruzi n'abantu bataramenyekana, bamwica mu buryo bubabaje barangije barakinga. Abaturage babibwiwe n'umuvu w'amaraso babonye utemba imbere y'iduka yacururizagamo.
kwamamaza
Urupfu rwa Twiringirimana, bakundaga kwita Bebe, rwabaye inca mugongo mu batuye hafi y'aho yacururizaga mu mudugudu wa Munini ya kabiri, akagari ka Mwurile umurenge wa Mwurile mu karere ka Rwamagana. Bavuga ko bahombye inshuti ya bose.
Bahamya ko ku mugoroba wo ku itariki 7 Kanama (08),yari muzima ariko batunguwe no kubyuka mu gitondo bagasanga yishwe, babibwirwa n'uko babonye umuvu w'amaraso watembye uva mu nzu.
Bavuga ko abamwishe babikoranye ubugome, kuko batwaye telefone ya Nyakwigendera gusa, bikekwa ko yaririmo ijwi ry'umuntu wigeze kwigamba ko azamwica, bitewe n'uko ngo yamwutwaye abakiriya.
Umuturage umwe mu baganiriye n'Isango Star, yagize ati:"Bambwiye ngo Bebe yapfuye nuko nje nsanga umuvu w'amaraso ku muryango. Bamukase, bamwicishije icuma! Yamujijije uko ari n'uko abantu bamukunda kuko muri boutique nta kintu batwaye, uretse telefoni babuze."
Undi ati:"Nubwo yari umwana tumuruta, ariko yadukoreraga ibintu byiza. Ufite ikibazo yagendaga akamusanga, waba ubuze amafaranga ukagenda akagukopa, nta kibazo yarafite. "

Mu kababaro kenshi batewe n'urupfu rwa Twiringirimana, aba baturage basabye ko uwamwishe nafatwa yazaburanishirizwa mu ruhame ndetse agahabwa igihano cy'urupfu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwurile, Zamu Daniel, nawe yahamirije Isango Star iby'urupfu rwa Twiringirimana Enock. Yavuze ko ibyinshi bizagaragazwa n'iperereza ryatangiye gukorwa n'inzego zibishinzwe.
Gusa yasabye abacuruzi kutajya barara mu nzu z'ubucuruzi bonyine kuko ibyo biha icyuho uwashaka kubagirira nabi.
Yagize ati:" Ikigaragara ni uko umuntu wamwishe yari umuntu bagenderaniraga. Iperereza ryatangiye, hari ibyagendaga bivugwa, inzego z'umutekano zibirimo. Ntabwo bamutemye. Ni nk'ikintu bamukubise mu musaya ahita yikubita hasi, barakinga barigendera. Kandi ingamba abantu bafata ni ukwirinda kurara ahantu ....abantu bakwiye kugira amakenga y'umuntu ubona adashaka kukuvaho."

Nyakwigendera Twiringirimana Enock yari asanzwe akora akazi k'ubucuruzi, ako yagiyemo nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, dore ko yari ategereje kujya kwiga muri kaminuza kuko yari yarabyemerewe.
Kuri ubu, hari abamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe. Naho umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana gukorerwa isuzuma.
@Djamali Habarurema /Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


