RUTSIRO: Barinubira ko ivuriro babyariraho riri kure, bamwe bikabaviramo gucibwa amande

Hari abaturage bo mu murenge wa Kivumu mu kagari ka Kaberi binubira ko ivuriro babyariraho riri kure yahoo batuye, ndetse iyo hari uwabyariye mu rugendo bagerayo agacibwa amafaranga. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko butari buzi ingorane ababyeyi bahura nazo, bukabizeza ko bugiye kubikurikirana.

kwamamaza

Abatuye mu kagari ka Kaberi ko mu murenge wa Kivumu bavuga ko kuhava ugera aho bakenera serivise zo kubyara harimo urugendo rurerure rukorwa n’abatwaye umubyeyi mu ngombyi gakondo. Bavuga ko  hari nubwo umwana avukira mu rugendo.

Umwe yagize ati: “kubyarira mu nzira ni nk’ibyago ku mubyeyi kuko usanga amafaranga baguciye…. Nta vuriro riri hafi batwegereje, wenda barigire irya Leta rikorane na mituweli ahubwo bo bahise barishoramo abashoramari. Mbese muri rusange muri aka gace kacu, ababyeyi baraducuruza. Murakomeza mukagenda n’amaguru noneho mwagira ibyago akaba abyariye mu nzira.”

Umubyeyi umwe yagize ati: “igiteye impungenge ni ukuzagera ku Kivumu kuko ni urundi rugendo.”

Iyo babyariye mu nzira bagera kwa muganga bagacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 15 na 20. Bavuga ko begerejwe ivuriro ridakorana na mituweri ariko bituma bakomeza urugendo rw’ibirenge ngo bagere I Gisenyi cyangwa ku bitaro bya Murunda.

Umwe yagize ati: “noneho aramutse agiriwe uwo mugisha, abyariye mu nzira bakamuhana. Urasobanura uti uwo mubyeyi aruhukiye mu nzira nuko ntihagire ubyumva.”

Undi ati: “ntabwo tuzi uburyo bigenda kuko iyo ugeze ku bitaro by’I Murunda bagahita bagufagitira amafaranga, uganga ari gukabakara mu bihumbi 40. Hari n’ubwo agera muri za 70.”

“agera ku kigo nderabuzima nuko igihano bamuhana ni ukomwohereza ku Gisenyi. Nyine I Gisenyi ni ibihumbi 15.”

Icyakora KAYITESI Dative; umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, avuga ko atari azi ko aba babyebi bahura n’iki kibazo. Avuga ko agiye kugikurikiranira hafi kuko bidakwiriye.

Yagize ati: “ibyo naba mbyumvise ubu! Umuturage se waciwe amande wamukuye he muri uru Rwanda koko? Turabikurikirana, kiramutse gihari … ndumva muri uru Rwanda rwacu rushyira umuturage ku isonga.”

Uretse abahura n’izi ngorane bagiye kubyara, hari n’abandi bakenera serivise z’ubuvuzi ariko bakagorwa nuko ivuriro begerejwe ritakira abakoresha ubwisungane mu kwivuza ‘Mituweli de santé’. Basaba ko byatekerezwaho kugira ngo iki gikorwaremezo cy’ubuvuzi rukumbi nabo bakisangemo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rutsiro

 Oct 1, 2024 - 16:43