
Rutsiro: Bahangayikishijwe n’insoresore ziyise umutwe w’Abajongo
Sep 18, 2024 - 12:37
Hari abaturage bo mu tugari tumwe na tumwe two mu murenge wa Kimvumu bavuga ko bahanyayikishijwe cyane n’insoresore ziyise umutwe w’ABAJONGO batangira abantu bakabatemesha imihoro n’izindi ntwaro gakondo bakabambura ibyabo. Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba ivuga ko igikurikirana iki kibazo cy’itsinda ry’abiyise Abajongo kugira ngo gikemuke burundu.
kwamamaza
Abaturage bo mu tugari dutandukanye mu murenge wa Kivumu, mu karere ka Rutsiro nibo bataka ko abiyise abajongo babakorera urugomo bakanabambura.
Umwe yagize ati: “bazana n'imipanga, byose babifite...'
Undi ati: "umutwe a'abajongo bakunze gukoresha ingufu cyane bakanga abaturage. Barabakubita! Baraza banagusanga mu nzira bakaguhutaza."
"badusanga hano ku isantere y'i Peru nuko bakadukubita. Bajya gucukura amabuye nta n'ibyemezo byabyo bafite nuko twajya kurega ku Murenge bikagarukira aho! yoo! baza aba inkoni nakubitiwe hano! Buriya mfite ubumuga ntiwareba, abantu bari bano bose barabizi."

Bashimangira ko izi nsoresore zahujwe n’umugambi wo kubagirira nabi, bagasaba ko bakongererwa umutekano.
Umwe ati: “Baragukubita, bakagukubita...menya n'abapolisi barabatinyaga naho bakorera. Mudukorere ubuvugizi kuri iyo mitwe nuko niba baraduha uburinzi, baturinde kuko ni umutwe ukaze cyane."
Undi ati: " babaca kuri urwo rugomo ndetse bakabafata bakanabafunga."
SP KAREKEZI TWIZERE Bonavanture; Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, avuga ko batangiye gukurikirana iki kibazo cyabo, bafatanyije n’izindi nzego zirimo n’abaturage kugira ngo iyo myitwarire ihagarere burundu.
Yagize ati:“ nk'inzego z'umutekano turacyakurikirana iki kibazo cy'itsinda bivugwa ko ryiyise abajongo. Uretse ko abajongo ari kimwe mu bisekuru bakomoka aha mu murenge wa Kivumu. Kuba hari n'abijandika mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe bivanze n'urugomo, byo ntabwo byemewe. Hari ingamba zigamije guhashya ibi bikorwa, harimo gukorana bya hafi n'amakoperative acukura amabuye y'agaciro, gukorana n'abaturage mu gutanga amakuru ku gihe, gushyiraho amarondo n'ubugenzuzi buhoraho. Dufatanyije n'izindi nzego dukorana, turi gukora iperereza ryimbitse kandi turi no gufata ingamba zo gukaza umutekano kugira ngo iyi myitwarire ihagarare burundu."
Uretse kuba izi nsoresore zitwaza intwaro gakondo zigakorera urugomo aba baturage bo muri aka gace bakanabambura ibyabo, Abajongo banacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ntihagira ubakoma mu nkokora.
Abaturage bahera kur’ibi byose, bakavuga ko basa n’abadahangarwa, dore ko nabo babyigamba I musozi.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/J9oykz3U7BE?si=4AQVKevr5aUYiQLo" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star - RUTSIRO
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


