Rutsiro: Bahangayikishijwe n’amakimbirane ari guterwa n’ubusinzi ndetse no gucana inyuma

Abatuye mu murenge wa Boneza mu kagari ka Remera baravuga ko bahangayikishijwe n’amakimbirane ari guterwa n’ubusinzi ndetse no gucana inyuma kw'abashakanye biri gukaza umurego.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Remera mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bavuga ko bibasiwe n’amakimbirane mu miryango ari gukaza umurengo bitewe n’ubusinzi ndetse no gucana inyuma kw'abashakanye.

Umwe ati "umugabo aragenda akajya mu buraya, umugore nawe yabireba akavuga ati ndajya kunywa, bakagenda bakajya mutubari umugabo yahura n'umugore arikumwe n'indaya bakarwana, ni aho amakimbirane aturuka".   

Aba baturage kandi banavuga ko ibi biri guteza umutekano mucye muri aka kagari.

Undi ati "ubwo buharike bwo mumbere buri guteza umutekano mucye mu kagari kacu".

Kurundi ruhande hari abagabo bavuga ko ubu businzi mu ngeri zose hari aho butuma abagabo bahohoterwa n’abagore abandi bagahunga ingo.

Umwe ati "aho tugeze ubungubu abagore bari gukubita abagabo, badukubitaguye batugize imboga, umugore aragenda akajya mu kabari agahera saa kumi nebyiri za mu gitondo ari mu kabari akageza saa tatu z'ijiro".  

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, avuga ko aya makimbirane ari gukomoka ku businzi gusa akavuga ko aha hari gushirwamo imbaraga kugira ngo ayo makimbirane ahacike.

Ati "aho hantu ni ahantu turi kwibanda kurusha utundi tugari, nibyo turi kureba ngo nibura tubanze duce icyo kintu cy'ubusinzi, nakiriye ibibazo bigera kuri 3 by'abaturage bafitanye amakimbirane yo mungo".

Aba baturage batuye aha banavuga ko mugihe byaba bikomeje gutya umuryango w'ahazaza waba ugeraniwe kuko abana bari kubyirukira muri izo mvururu ariwo muco bari kuvoma, bose bagasaba ko ikibazo cy'amakimbirane mu miryango ari guterwa n'ubusinzi ndetse no gucana inyuma kubashakanye cyahagurukirwa mu rwego rwo gusigasira umuryango w'ahazaza. 

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Rutsiro 

 Aug 5, 2024 - 08:41