
RUSIZI: Umuhanda uteza impanuka wa Nyakabuye-Gikundamvura - Nzahaha ugiye gukorwa
Apr 24, 2024 - 06:16
Abaturage barasaba ko umuhanda uva Nyakabuye ukagera Gikundamvura no mu mirenge ya Nzahaha wakorwa kuko bitewe n'uko wangitse cyane ukomeje guhitana ubuzima bw' abantu bazira impanuka. Ubuyobozi bwakarere ka Rusizi bwemeza ko uyu muhanda wangiritse ariko uri muri gahunda yo gukorwa vuba kandi ko hazashirwamo nakaburimbo.
kwamamaza
Umuhanda uturuka ahitwa Nyakabuye ukagera mu mirenge ya Gikundamvura na Nzahaha yo mu karere ka ka RUSIZI, warangiritse cyane kuburyo nimodoka zigorwa cyane no kuhanyura.
Abakoresha uyu muhanda bavuga ko kwangirika kwawo kwagize ingaruka no mu migenderanire nimihahirane.
Ubwo umunyamakuru w'Isango Star yatembereraga muri aka gace, umuturage umwe yagize ati:" kera hari igihe umuntu yacaga amafaranga nkagira ikintu mpaha ariko ubu gutwara igare birangora cyane kuko hari igihe ngera aho nsambura nk'ibintu nikoreye nuko nagera hirya nkongera ngaterura, nkikorera. Na mbere, Leta yari yaraduhaye imodoka ituruka Busozo itwara abantu, ubu ntibishoboka."
Undi ati:" imodoka zigenda zishaya, iyo imvura iguye usanga imodoka zihagarara ugasanga biteje ikibazo ku buryo iyo umuntu agiye ...atabona imodoka cyangwa moto yatega."
" zirahenda! Twebwe hariya hirya hari aho bisaba ko na moto tugenda duterura kuko zitabasha kugenda mu muhanda. Hari n'imodoka zihindagara zaguye nka ruguru kubera kugenda zikikira nk'ibi bingo biraha...."
Abaturage bahamya ko uyu muhanda ukunda kubamo impanuka, cyane ku binyabiziga biwunyuzemo. Basaba ubuyobozi ko bwabafasha ugakorwa kuko uretse no guhagarika ubuhahirane, ukomeje no kubahangayikisha.
Umwe ati:" ambulance yashitse hariya nuko ihirika abantu bari bahanyuze ari nka saa yine z'ijoro, abantu ntibanabimenya, bwakeye batubwira ngo ambulance yishe abantu, uretse shoferi bakuyemo nawe ari intere nuko bamujyana kwa muganga, ubu ntituzi n'ubuzima bwe uko buhagaze."
" batunyurizamo kaburimbo nuko natwe tukajya tugenda nk'abandi. Ubuse ko batwatse imodoka twagendagamo, ubu ntabwo tubona uburyo dutembera...."
Undi ati:" Ambulance iherutse gutembagara kubera umuhanda mubi, hapfuye abantu bagera muri 5. Nibakore ibishoboka uyu muhanda wacu bawukore."
" turasaba Leta ko yadufasha ikatureberera kuko niyo mubyeyi uyu muhanda ugakorwa ukongera ugakora kuko ni Nyabagendwa kurenza uwo hirya muri Mpinga kuko uraterera cyane. Uyu muhanda niwo ugendwa cyane kurenza indi yose...."
Umuyobozi wakarere ka Rusizi, Dr. KIBIRIGA Annicet, yabwiye Isango star, ko ikorwa ryuyu muhanda riri muri gahunda ya vuba. Yanavuze ko uzanashirwa mo na kaburimbo, ndetse kuba wari warangitse cyane byatewe nimiterere yaho uri nk'agace kimisozi ihanamye.
Ati:" kubera ibihe turimo bijyanye n'inkangu zigenda ziba, kuba watangiye gusa n'utenguka bisaba ko abantu bashyiraho umuganda ariko hari na gahunda irambye ijyanye no kuba uyu muhanda wakubakwa ugashyirwamo kaburimbo ya 61Km ku buryo hatangiye no gufatwa amakuru ajyanye n'uburyo abaturage bazimurwa cyangwa se bazabarirwa."
Ishyirwa mu bikorwa ryimbanziriza-mushinga ryo gukora uyu muhanda byatangiye gukorwa birimo gukusanya amakuru yabaturage bazimurwa n'ikorwa ryawo ndetse nabo imitungo yabo izangizwa.
Umuhanda wIbirometo 61 ugiye gukorwa byitezweko uzafasha abatuye mu mirenge ya Bweyeye, Butare na Nzahaha yo muri aka karere.
@ Emmanuel BIZIMANA Isango Star - RUSIZI.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


