RULINDO:  Kutagira irimbi aho batuye bituma gushyingura ababo bibasiga mu bukene

 Abaturage bo mu kagali ka Mushari, mu murenge wa Mbogo baravuga ko bagorwa no kubona aho bashingura ababo kuko aho batuye nta rimbi rusange rihari bigatuma bajya gutira irimbi. Ubuyobozi bw’umurenge wa mbogo nabwo bwemeza ko iki kibazo kiremereye abaturage. Cyakora buvuga ko kiri kuganirwaho n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bemererwe gushingura aho bashatse.

kwamamaza

Abatuye mu kagali ka Mushari  ko mu murenge wa mbogo mu karere ka Rulindo bavuga ko bagorwa no guherekeza ababo igihe bapfuye kuko nta rimbi rusange bagira. Bavuga ko ibyo bituma bajya gutira mu bindi bice ibintu bikabatwara imbaraga z’umumurengera.

Umwe yagize ati: “guterura umurambo tuwujyana mu kandi kagali cyangwa mu wundi murenge wa Rurenge cyangwa Ngiramazi!”

Undi ati: “ni ukuvuga ngo tuva muri Mushari  tukajya gutira irimbi muri Rurenge. Ubwo rero bitewe n’ubushobozi hari igihe ugenda bakaguca bibiri cyangwa bitanu nonego kuko akagali ka Mushari ari kanini, hari igihe no kumugezayo nabwo aba ari ikibazo.”

Bashingiye kuri izo mvune baterwa no kubura aho bashingura abapfuye, basaba ko bahabwa irimbi rusange mu gace kabo.

Umwe ati: “kuba naba mfite isambu yanjye nkaba nayigurisha kugira ngo nshingure umuntu wanjye ni ikindi kibazo. Ubwo niba ngurishije isambu kugira ngo nsginguze umuntu wanjye, ubwo urumva ko nanjye nsigaye mu bukene! Mutuvuganire tubone irimbi.”

Undi ati: “ubwo imodoka ni ukumukira mu misozi bamuzana ku muhanda ni 40 000frw batanga. Ubwo rero twebwe ubufasha twasabaga, mudukoreye ubuvugizi hakaza irimbi mu kagari ka Mushari, mwaba mudufashije cyane.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mbogo buvuga nabwo bubona iki kibazo nk’imbogamizi ikomeye ku batuye muri aka gace. Gusa  bubizeza ko kiri gushakirwa igisubizo kuko bwamaze kugaragariza akarere aho bwifuza ko hashirwa irimbi Rusange, hategerejwe ko byemezwa n’Akarere.

MUZINDUTSI Martin; umuyobozi w’umusigire w’ Umurenge wa Mbogo, ati:”yego niyo mpamvu natwe twagitanze [ikibazo cy’irimbi] ni ukugira ngo gishakirwe umuti.... Proposition twatanze ku karere izakorwa vuba, twerekanye ahantu barishyira(…) bazabikemura mu minsi iri imbere. Bisaba ubushishozi bw’Akarere n’ibisabwa.”

Uretse kugorwa n’igiciro kiri hejuru kugirango uwapfuye agezwe aho ashingurwa, banagaragaza ko hari aho bajya gutira irimbi bakanacibwa amafaranga. bavuga ko ibyo byose  byiyongera ku mvune z’uwagize ibyago, rimwe na rimwe nugiye agasiga umuryango we ntaho uhagaze bitewe n’ibiciro by’ibyamugiyeho.

Nimugihe bagaragaza ko hari n’abagurisha amasambu mugihe cyo gushingura, kandi bagakwiye kuba bafite irimbi nk’uko biteganwa n’itegeko.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Rulindo

 Feb 27, 2024 - 08:48