
Ruhango: kutagira amazi ku kigo nderabuzima cya Gishweru ni umutwaro ku bakozi n’abarwayi
Sep 27, 2024 - 14:50
Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru baravuga ko aho u Rwanda rugeze mu iterambere batagakwiye kuba bagifite ikigo nderabuzima kitagira amazi. Bavuga ko abarwayi n'abaganga bajya kuyivomera mu kabande, naho abashaka ayo kwanywesha imiti bakagura ijerekani ya 500 Frw. Ubuyobozi bwa WASAC, ishami rya Ruhango, buvuga ko gukemura iki kibazo bisaba imbaraga n'ubufatanye bw'inzego, kuko umuyoboro uhari ariko uhora wangizwa n'abacukura amabuye y'agaciro.
kwamamaza
Ikigo Nderabuzima cya Gishweru giherere mu Murenge wa Mwendo, mu Kagari ka Mutara. Iyo witegereje ubona ko gifite imiyoboro y'amazi, ibigega n'amarobinet ariko abahivuriza, n'abaganga bakavuga ko nta n'igitonyaga cy'amazi kihagera.
Bavuga ko iyo bakeneye amazi bakoresha bibasaba kujya kuyivomera mu kabande. Naho uharwariye udashoboye kujyayo, we amazi yo kunywesha imiti, kumesa no kwoga agura ijerekani imweku mafaramga 500 Frw.
Umwe mu bakozi b’ iki kigo nderabuzima yabwiye Isango Star ko “ amazi tuyabona umunsi umweakaba arapfuye. Ntashobora kumara n’iminsi ibiri mu cyumweru! Amaze imyaka 30 apfuye.”
Yongeraho bibagira ingaruka, cyane no ku barwayi, ati: “ abarwayi ntibabona uko bakaraba, abaganga nabo ntibabona uko bakaraba kuko mu gitondo mbere yuko dutangira serivise turabanza tukajya kuvoma kugira ngo tuze dukarabe tunakarabye n’abarwayi, tujyane amazi mu maserivise tuzabone uko dukaraba.”
Iyo bashatse ababavomera amazi mu kabande, kuzana ijerekani imwe babaca amafaranga 500 y’u Rwanda.
Undi mukozi yunzemo ati: “ ni imbogamizi ku barwayi baza ku ivuriro ku ivuza kuko ugomba kugura ayo mazi kugira ngo ubashe gukaraba. Ijerekani ni amafaranga 500 urumva ko ntibyoroshye. Umubyeyi naweiyo amaze kubyara akenera amazi menshi. Ayo mazi bisaba ngo bayagure kugira ngo abashe kuba yakaraba. Kunywa ikinini nabwo bisaba kuyagura kuko ntabwo wakinywera aho.
MUKANTABANA Marie; Umuyobozi w'ikigo Nderabuzima cya Gishweru, avuga ko kuba abaturage n’abo ayoboye batagira amazi byongera indwara ziterwa n'umwanda.
Ati: “indwara ziterwa n’umwanda nizo ziganje cyane mu barwayi twakira ku kigero cya 80%. Indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka, abarwayi bazo nibo tugira benshi kubera ikibazo cy’amazi cyiganje muri aka Karere kandi kimaze igihe. Rero tubonye amazi byadufasha kugira ngo tubashe kugira isuku ikwiye ndetse abaturage n’abarwayi bacu babe batarembejwe n’inzoka cyane.”
Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n'isukura, ishami rya Ruhango, MURINDAHABI Blaise avuga ko kugirango abivuriza i Gishweru n'abaganga baho baruhuke kujya kuvoma amazi mu mubande bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye zirimo n'iz'umutekano.
Avuga ko umuyoboro w'amazi wo uhari ariko uhora wangizwa n'abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko.
Yagize ati: “ikibazo gihari, umuyoboro ujyana amazi hariya uturuka mu karere ka Muhanga… uwo muyoboro, hari abantu badukorera vandalisme bacukura amabuye y’agaciro ariko mu buryo butemewe. Bafata ya masoko dukuramo amazi bagatema nuko amazi bakayayobora abakayacishamo imicanga kandi babikora kenshi mu ijoro. Iyo muri kurwana ngo muyagezeyo nuko hakaza undi muntu akayatema cyangwa akayayobya, icyo gihe imirimo yose mwakoze iba impfabusa. Rero bikatugora kuvuga ngo tuzamure amazi abagereho.”
“icyo kibazo twagerageje kukibwira abayobozi, akarere ka Ruhango gakorane n’aka Muhanga, kugira ngo barebe ukuntu icyo kibazo bagikurikirana mu buryo bw’umutekano kizaranduke burundu. (…) izo nzego zitagemo byagorana pe.”
Mu gihe cyose amazi y'aba abonetse aha i Gishweru bavuga ko byanafasha n'ibigo by'amashuri bihari birimo nka TSS MUTARA na GS. MUTARA nabyo bigorwa no kubona amazi akoreshwa cyane cyane mu guteka amafunguro y'abanyeshuri.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Ruhango.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


