
RUBAVU-Bugeshi: Bejeje amashu babura isoko ryayo none barikuyagaburira inka n’intama
Jul 29, 2025 - 17:00
Mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, hari abaturage batewe agahinda no kubva barashoye byinshi mu buhinzi bw'imboga z'amashu, nyamara kuri ubu umusaruro bakaba barikuwugaburira amatungo arimo inka n'intama kubera kubura isoko ryawo.
kwamamaza
Aba bahinzi bo mu murenge wa Bugeshi babwiye Isango Star ko amashu bahinze babuze abayagura, bigatuma bayasarurira mu bikuru by’inka aho uhageze asanga inka ni ntama bazitemera amashu nkabazitemera urubingo.
Kabudensiya ati "Twahisemo kubihereza inka kubera byabuze isoko, nonse ko utayarya ngo uyamare, wenyine se warya amashu wahinze ukayamara?"
Mugenzi we Bigirimana nawe yunzemo ati: "Duhinga tuzi ko duhinze ibiryo, ariko iyi bibuze ababirya, cyane nk'ibi byatsi biba biraribwa n'inka n'ubundi tubigaburira inka. ubwo nta handi uba warujyana kuko ni ikintu uba uraca ntugihubike wenda ngo wakigira imbuto, "
Aba bahinzi bavuga uretse bavuga ko batewe agahinda nabyo banavuga ko byabasigiye igihombo gikomeye bagasaba inzego zibarereberera ko zabahuza n’amasoko.
Ladislas ati: "Twarahombye cyane, twarahombye. turasaba imfashanyo yo kugira ngo imyaka duhinga itugirire agaciro, ejo tubone mituweli yo gutanga ku bana, n'amafaranga yo gutanga ku mashuri."
Ubuyobozi bw’umurunge wa Bugeshi buravuga buri gukora uko bushoboye ngo bubashakira amasoko yo kuyagemuraho uyu musaruro hibanzwe ku hakorerwa ibikorwa byo kugaburira abantu benshi.
"Turimo tuvugana n'abacuruzi bo mu mujyi nka za resitora na za hoteri n'abandi, icyo twabizeza ni uko ubuyobozi byose burabizi kandi turikumwe nabo ndetse tuzabishakira igisubizo cya vuba." Rwibasira Jean Bosco Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi.
Mu karere ka Rubavu, Ikibibazo cyabahinze amashu ariko akabura isoko bakaba bayahirira amatungo sicyaha mu murenge wa Bugeshi gusa kuko n’indi mirenge byegeranye nayo cyagiye kihagaragara cyo kimwe n'abahinga izindi mboga nka karoti n'ibitunguru.
Mu minsi ishize ariko haherutse gutangizwa umushinga uhuriweho wo wo kubaka isoko ry’imboga rizubakwa mu mujyi wa kigali rizaba ryifitemo ubushobozi bwo kuzibika igihe kirekire.
Amafoto:




Emmanuel BIZIMANA Isango star i Rubavu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


