
RUBAVU: banze gutaha badatoye nyuma yo kwibura kuri liste y'itora
Jul 15, 2024 - 12:30
Abaturutse hirya no hino mu mujyi w'aka karere baje gutota Perezida wa Repubulika n'abadepite baravuga ko batunguwe nuko abenshi bageraga kuri za site bakibura kuri liste y'itora ariko bakanga gutaha badatoye. Nimugihe Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko ishingiye ku kuba hari benshi batashoboye kwiyimura, abafite iki kibazo batorera kuri site y'itora ibegereye ariko bakongerwa ku mugereka.
kwamamaza
Ubwo umunyamakuru yageraga kuri Site y'itora, yahasanze aba baturage barimo abimutse ntibiyimure ariko bakibura kuri Liste zaho batuye naho bari batuye, abagize impamvu z'uburwayi n'ibindi.
Umuturage umwe yagize ati:" njyewe narintuye mu Mbugangari nuko nimukira mu Byahi kandi sinari nahatorera. None nageze muri Byahi ngiye gutora nuko barambwira ngo ninjye gutorera aho nari ntuye. Nageze mu Mudugudu waho narintuye... nuko barebye baravuga ngo izina ryanjye ntaryo bari kubona nuko banyohereza aha ngo niho bari kuza.

Undi ati:" narinziko ndatora kuko ntuye hano muri Haguruka ariko barebye basanga ndikuboneka muri Rwaza. Nari maze iminsi ndwaye nuko sinabona uko mpinduza kuko numvaga ko nzatorera aho ndi.
Abaturage bavuga ko badashobora gutaha badatoye wo bifuza ko ababera umukuru w'igihugu.
Umusaza umwe yagize ati:"nafatiye irangamuntu muri Karago ariko naje inaha nuko nibagirwa kwiyimura none bari kumbwira ngo ninjye gutorera muri Karago kandi sinagerayo n'ubu busaza bwanjye. Sinareka gutora Perezida wa Repubulika naho yankuye n'aho angejeje. Siniyimuye kubera ubujiji!"
Undi ati:" ubushize natoreye mu Kijote [mu Bigogwe], ariko naje inaha kuko mpafite umurwayi none bari kudusubizayo ngo ntidutore. Nonese wareka gutora Umusaza ugakora iki?!"
Aba baturage bagaragaza ko gutora ari uburenganzira bwabo ariko bagakomwa mu nkokora no kuba batibona kuri liste y'itora yaho baherereye. Gusa komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko hashingiwe ku ngingo ya 93 y'amabwiriza No. 001/24 yo ku wa 19/02/2024, agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abadepite yo muri 2024, abanyarwanda bigaragara ko bari kuri liste y'itora ariko batiyimuye bemerewe gutorera kuri site zibegereye, bagashyirwa ku mugereka.
Ni icyemezo iyi komisiyo ivuga ko cyafashwe nyuma yo gusanga hari benshi batabashije kwiyimura.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


