Rubavu: Bahangayikishijwe n'umutekano muke uterwa n'abanywa inzoga z'inkorano zitemewe ziva muri RDC

Abatuye mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana baravuga ko babangamiwe n’inzoga zinkorano zitemewe zituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubilika iharanira demokarasi Congo ziri kunyobwa mu Rwanda bigateza urugomo. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko inzoga zituruka muri Congo zitanyuze ku mipaka yemewe nabyo bitemewe. Avuga ko bakomeje ingamba zo kuzikumira kandi abazifatanwa bazahanwa.

kwamamaza

Abugarijwe cyane n’iki kibazo ni abatuye mu mirenge Bugeshi na Busasama y’akarere ka Rubuva, by’umwihariko mu bice bihana imbibe n’igihugu cy’abaturanyi cya RDC.

Mu kugaragaza iki kibazo cy’amoko y’inzoga anyuranye zituruka muri icyo gihugu cya baturanyi, umwe yagize ati: “ni inzoga ikorwa mu byatsi n’amatafari; niko tujya twumva.”

Umwe ati: “twumva ko inzoga zituruka mu mipaka ariko mu buryo butemewe noneho zikajya mu tubari tumwe na tumwe. Ubwo tubare nitwo tuziha abo bazinywa nuko bagasinda aribo bagenda bahohotera abantu.”

“ hari iyo bita kimyuna!”

Bemeza ko batewe impungenge nuko abanywa izi nzoga z’inkorano zonmuri RDC bakorera urugomo abahisi n’agagenzi.

Umwe ati: “ nyine bamara kunywa iyo nzoga ikirukira mu bwonko nuko ikamusaza. Yahura nawe nta kintu wasomye wifitiye akababaro k’uko utaronse nuko yakubambaraho, ubwo nawe ugasunikisha ikofe cyangwa umugeri ariko ariwe wagutangiye! Ubwo mukaba murarwanye!”

Undi ati: “barazinywa bagasinda nuko bagatangira abantu, bakabiyenzaho.”

Bashingiye ku rugomo rukorwa n’abazinyoye n’umutekano muke bateza, basaba inzego zibanze zibegereye kubafasha zigaca izi nzoga muri ako gace.

Umwe, ati: “arazinywa bagasinda bakajya gutongana mu mazu, abandi bakajya mu myaka iteze bakayirandura bari kuyiba. Waba ufite telefoni nubwo baba basinze ntibatinya kuyisamuza ari ku manywa y’ihangu nuko barangiza bakiruka.”

Abahatuye kandi bavuga ko baterwa amayobera no kuba zikomeza kuhacuruzwa kandi bizwi ko zitemewe.

Umwe ati: “ barazicora nuko bakazicisha mu mupaka noneho bitewe n’ukuntu aba banye n’abayobozi b’inaha, noneho za nzoga akazicururiza muri ako kabari. Ugasanga aragukubise bitewe n’izo nzoga aba yanyweye.”

KARIBA Antoine; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, ntiyashimye kugira icyo avuga kuri iki kibazo, mu gihe kirenga iminsi 7 umunyamakuru w’Isango Star amusaba amakuru.

 Icyakora MULINDWA Prosper; Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ibituruka muri Congo binyuze mu nzira zitazwi, by’umwihariko nk’ibiyobyabwenge, bitemewe.

Gusa bisa naho aho izo nzoga zinyura bakiri amayobera, ariko avuga ko bagiye gukomeza kuzirwana no gufatira ibihano abazabifatwirwamo.

Ati: “ntabwo zemewe! Kandi ikintu kitemewe kirahanirwa. Ibituruka muri Congo byo ntibyemewe kuko inzira zo kwinjiza ibicuruzwa zirazwi. Hari imipaka izwi, ibinyuze muri zindi nzira byose ntibiba byemewe. Ibyo rero ni ukurinda umupaka n’ubukangurambaga kugira ngo abaturage ubwabo bamenye agaciro kabyo. Ibyo rero tuzabikomeza ariko n’abazabifatirwamo bazabihanirwa.”

Inzoga zirimo Saperu na Kanyanga nizo aba baturage batunga agatoki mu zituruka muri RDC, hakaniyongera n’izindi barindora zikorwa mu matafari n’ibindi byifashishwa bitandukanye mu zikorerwa mu Rwanda, mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana. Bavuga ko ibyo bikomeje kubateza ibibazo birimo urugomo n’ibindi….

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Rubavu

 May 24, 2024 - 14:56