Rubavu: Abahinzi b’ibitunguru bararira ayo kwarika!

Abahinzi b’ibitunguru bo mur’aka karere baravuga ko biri kubura abaguzi bakabita ku masoko mugihe hari naho biborera mu murima. Nimugihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buri gukorana bya hafi na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kugira ngo bashake isoko ry’uyu musaruro, icyakora bugasaba abaturage kujya basangira amakuru n’ubuyobozi mbere yo kubihinga.

kwamamaza

Abaturage bo mu karere ka Rubavu biganjemo abari barahinze ibitunguru mu mirenge inyuranye igize aka karere, baravuga ko babuze aho berekeza umusaruro wabyo.

Umwe mu bahuye n’iki kibazo yabwiye Isango Star ko “ Yooo! Twahombye nabi! None ntabwo munyuze hariya? Ntabwo mubonye ibyo bataye byaboreyemo[mu isambu]? Umufuka waguraga ibihumbi 20, 40, 50…icyo gihe byabaga bifite isoko. None ubu [umufuka] wageze ku bihumbi bibiri, bitatu na bine! Ntabwo tubeshya!”

Undi ati: “umufuka wawugurisha ibihumbi birindwi, ubwoukavuga ngo…urabireka bikaborera mu murima n’ubundi bikaba ifumbire! None hari ikindi wabikorera?!”

“ bigera mu isoko bikabura abaguzi! None umufuka uba ugura bitatu, bine… igare ribigeza mu isoko nuko bakarebamo ibyiza ibindi bakabita.”

Aba bahinzi bavuga ko bashingiye ku mvune batewe no guhinga ibyo bitunguru, hakiyongeraho kuba nntawe ushobora kubishyira mu isafuriya ngo abitekere abana byonyine birushaho kubatera agahinda.

Icyakora basasa inzego bireba kubafasha bakabonera isoko ibi bitunguru bakomeje kubura aho berekeza.

Umwe yagize ati: “noneho si n’amashu wenda ngo umuntu uri kwigendera arafataho ishu ajye kurirya. Ibitunguru ntiyafata bibiri, bitatu…ngo byose abishyire mu nkono!”

 Undi ati: “ubuse ko wafata kamwe[igitunguru] ukamara iminsi itatu uri kugakarangisha ibiryo, ubwo wabishyira mu nkono byinyine?” “abahinzi b’ibitunguru mwadukorera ubuvugizi, cyane ku masoko.”

 Abahinzi b’ibitunguru bo mu karere ka Rubavu bahuye n’iki kibazo nyuma y’uko bahinze byinshi, bikabura abaguzi bo mur’aka karere. Ni ikibazo n’ubuyobozi bw’akarere buzi, bukavuga ko buri gukorana bya hafi na minisiteri y’ubucuzi n’inganda kugira ngo barebe ko byabibonerwa isoko.

Icyakora Kambogo Ildephonse; umuyobozi w’aka karere, asaba abaturage kujya basangira amakuru n’ubuyobozi mbere yo guhinga.

Ati: “ikibazo turakizi ndetse duherutse no gukorana na MINICOM na PSF kugira ngo babafashe kubona isoko kuko bimwe byambuka umupaka ariko ibindi bikaba bikenewe muri Kigali na he hose! Ibi birimo gukorwa ariko nibura tubikosore kuri saison [igihembwe cy’iginga] itaha kuko guhinga ibitunguru tugomba kujya tuganira kugira ngo ibi bitazongera kubaho, umuhinzi agahomba kandi aba yarashoyemo imbaraga ze zose.”

Kuba ibitunguru by’aba baturage biri kuborera mu mirima kubera kubura abaguzi, ndetse n’abagerageze kubijyana ku masoko bakabitayo, bavuga ko byatumye bamwe mubari barafashe inguzanyo mu bigo by’imari bahitamo gutoroka ndetse kugeza ubu hakaba ntawe uramenya irengero ryabo.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango star-Rubavu.

 Oct 26, 2022 - 16:50