RUBAVU: Abahinga karoti barataka igihombo cyatewe no kubura amasoko

Abahinzi bo mu mirenge ihigwamo cyane karoti barataka igihombo batewe nuko byabuze isoko ry’umusaruro wabo none zikaba ziri kugaburirwa n’amatungo. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko nubwo ntawe uragaragaza ko yahuye n’igihombo mu mibare, icyatumye umusaruro wa karoti uba mwinshi ku ma soko ari uko zereye rimwe ariko ari ibyigihe gito.

kwamamaza

Abatuye mu mirenge ihingwamo ibihingwa byiganjemo Karoti, mu karere ka RUBAVU, bavuga ko zaheze mu mirima kubera kubura abazigura kuburyo hari aho karoti ziri kugaburirwa amatungo.

Umuhinzi umwe yagize ati: “igihombo ni uko babuze abaguzi none zikaba zigiye kuribwa n’amatungo. Inka n’intama zirazirya, zinarazikunda.”

Undi ati:” mbere umufuka waguraga ibihumbi 100 nuko uramanuka ku bihumbi 80. None waramanutse uba ibihumbi 40! Ya 40 yarahavuye, ubu umufuka ni ibihumbi 20.”

“nabo babuze abaguzi bo kuzigura, ziri mu murima pe!”

Aba bahinzi basaba ko bahuzwa n’amasoko bakareba ko bakwikura muri iki gihombo.

Umwe yagize ati: “icyo Leta yadukorera ni ukudukorera ubuvugizi, abakizifite tukareba ko twabona isoko. Izitarera nazo zikera zijya ku isoko nuko bakishyura amabanki.”

Mu busesenguzi bw’akarere ka Rubavu, buvuga ko bwasanze byaratewe nuko karoti zereye rimwe bikanahura n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko. Icyakora bunavuga ko nta muhinzi uragaragaza ko yahuye n’igihombo mu buryo bw’imibare. Gusa mu mboni z’ubu buyobozi, buvuga ko ari iby’igihe gito, nk’uko bitangazwa na MURINDWA Prosper uyobora akarere ka Rubavu.

Yagize ati: umuhinzi umwe wo muri Rubavu ashobora kuvuga ngo nahombye ariko ntawe urabitwereka mu mibare muri iyi minsi ngo atwereke ngo nahombye koko. Ariko ni uko agera ku isoko yasanga igiciro cyagabanyutse nuko ati ‘ndahombye’, agahita abigaragaza ariko atabigaragarije mu mibare.”

“Aha rero twebwe ntabwo turi kubona ikibazo cyo kuvuga ngo ibiciro byaguye keretse ibiciro bigenda bihindagurika kandi nabyo biba ari iby’agahe gatoya cyane. ubwo haba habayeho ko byeze ari byinshi mu bindi bice by’igihugu ariko aba ari ibintu biramara igihe gitoya.”

Mu mirenge y’ Akarere ka Rubavu ituwe n’abakesha ubuzima ubuhinzi, abenshi bahinga ibirayi, imboga, karoti ndetse n’ibitunguru nabyo byari byaburiwe isoko mu minsi yashize none bije byiyongeraho na Karoti.

 Impuguke mu by’ubuhinzi zigaragaza ko habaye guhuza makuru n’ibihingwa  mu ruhererekane nyongera gaciro  ku bikomoka ku buhinzi byagira igiciro kajyanye n’ibgihe baba bagezemo bagereranyije n’igishoro baba barabushoyemo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rubavu.

kwamamaza

  • ka
    ka
    Ariko nanjye mbaze, ubundi abahinzi bahinga batazi aho bazashyira umusaruro gute? abenshi bari muri koperative, bajya bishyira hamwe bagashaka uburyo bageza umusaruro w'imboga ku masoko atandukanye. uyu ni umuhigo w'ushinzwe ubuhinzi ku murenge. gufasha abahinzi kongera umusaruro, imbuto ku gihe no kubagira inama ku bufatanye bwabo mu kugeza umusaruro ku isoko. ubundi iby'amasoko bakimenya. murakoze
    1 year ago Reply  Like (0)

 Oct 3, 2024 - 11:24