
RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho gusambanya abakobwa babizezaga akazi
Mar 10, 2026 - 16:50
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Sebahizi Jean Chrysostome na Twagirayezu Jean Marie Vianney bakekwaho gusambanya abakobwa barimo n’abato babizezaga akazi mu ruganda rw’imigati, nyuma bakabajyana mu ishyamba bakabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse bakanabambura amafaranga na telefoni.
kwamamaza
RIB yatangaje ko aba bagabo bafashwe nyuma y’ibirego bitandukanye bamaze iminsi bakira biturutse ku bakobwa batandukanye. Amakuru atangwa n’uru rwego agaragaza ko aba bakekwaho gushuka abakobwa barimo abato n’abakuru bababwira ko babafasha kubona akazi mu ruganda rw’imigati.
Ivuga ko abakobwa bemeraga guhura nabo babajyanaga mu ishyamba aho babateraga ubwoba mbere yo kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina. Nyuma yo kubasambanya, bakanabambura ibyo bafite birimo amafaranga na telefoni ngendanwa.
RIB ivuga ko Sebahizi Jean Chrysostome na Twagirayezu Jean Marie Vianney bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Uru rwego rwaburiye abafite imigambi yo gukora ibyaha nk’ibi ko bakwiye kubireka kuko rutazadohoka kubarwanya. Rwanakanguriye abaturage kugira amakenga no gutanga amakuru ku gihe igihe cyose bakeka icyaha, kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe n’amategeko.

Murangira B Thierry; Umuvugizi wa RIB
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


