RBC yiteguye gufasha uwo ariwe wese wagira ikibazo cy’ihungabana muri ibi bihe byo kwibuka

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko hubatswe ibikorwaremezo, hahugurwa abaganga, Abajyanama b’ubuzima n’abandi bahawe amasomo ku buzima bwo mu mutwe, bakaba biteguye gufasha uwo ariwe wese wagira ikibazo cy’ihungabana.

kwamamaza

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma avuga ko inzego z’ubuzima zamaze kubaka ubushobozi guhera mu nzego zegereye abaturage, ndetse ibyo bikazatuma uwagira ikibazo wese yakitabwaho.

Ati "mu rwego rw'ubuzima hubatswe byinshi hakaba hari serivise ziri guhera aho twibukira, buri gihe haba hari umuntu hari n'umujyanama w'ubuzima ushobora gufasha, ku bigo nderabuzima hasigaye hatangirwa serivise zijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, ibitaro byose mu Rwanda bifite abakozi nibura 3 bafasha abantu babigana igihe cyose".    

Umwaka ushize, abagera ku 2184 nibo bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, muri aba ingeri zose zirimo ndetse n’abana batagira inkomoko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Uwera Kanyamanza Claudine, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, avuga ko aba bari gutekerezwaho mu rwego rwo kwirinda ihungabana n'ubudaheranwa.

Ati "kukijyanye n'abana batagira inkomoko biri mu bibazo byinshi u Rwanda rwahuye nabyo mungaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ikibazo gikomeye, abo bana sinavuga ko tubazi bose ariko abo tuzi turimo turashaka uko tugenda dukemura ikibazo, hari ibyiciro bitandukanye ubona ko dufite urubyiruko rufite ibikomere dukwiriye kwitaho byumwihariko".        

Imiryango itandukanye yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nka AERG na GAERG nayo ivuga ko badahwema kwita kuri iki kibazo cy'ihungabana n'ubudaheranwa kandi n'ubu kuri iyi nshuro bariteguye.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 bwagaragaje ko 20.5% by’Abaturarwanda bari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri bo 52.2% bari Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwanagaragaje ko Abaturarwanda 11.9% bafite indwara y’agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite iyi ndwara.

Umuntu umwe muri batanu baba bari kumwe umwe aba afite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Apr 8, 2024 - 08:09