Rayon Sports, yifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa FERWAFA Fabrice SHEMA, yifatanyije na Rayon Sports mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994.

kwamamaza

Ikipe ya Rayon Sports iri mu myiteguro ikomeye mbere yo guhura na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League, uteganyijwe kuri iki cyumweru, Ni umukino uje ufite uburemere budasanzwe ku mpande zombi, cyane cyane kuri Rayon Sports ishaka gukomeza guhatanira igikombe  cya Shampiyona ndetse  Abafana b’iyi kipe bakomeje kugaragaza icyizere, nubwo bahangayikishijwe n’imikino isigaye igoye.
Mbere yo kwerekeza kuri uyu mukino, kuri iki Cyumweru.

Gusa mbere y'uyu mukimo Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema, afatanyije n’umuryango mugari wa Rayon Sports, bifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kuzirikana aba bazize iri sanganya rwagwiririye u rwanda, cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri Sitade ya Rubavu, rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge, aharuhukiye abarenga 5000 bishwe muri Jenoside.

Abitabiriye bagaragaje ko siporo ifite uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, bibutsa amateka mabi igihugu cyanyuzemo, banashimangira ko Jenoside itazongera ukundi.
Nyuma y’iki gikorwa cyo kwibuka, Rayon Sports irasabwa kwitwara neza mu kibuga, igaha ibyishimo abafana bayo mu mukino uyihuza na Rutsiro FC, mu gihe shampiyona igana ku musozo.

 Apr 19, 2026 - 14:21