Rayon Sports yanganyije na APR FC, Musanze FC ikomeza kuyobora shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka w’imikino 2023-24. APR FC yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira (10).

kwamamaza

Ni umukino APR FC itari ifite Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ukirutse Malaria ndetse na Niyibizi Ramadhan ufite ikibazo cy’imvune .

Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite Nsabimana Aimable umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.

Rayon Sports yatangiye igice cya mbere ishyira igitutu kuri APR FC ndetse mu minota 2 yari imaze kubona koruneri 2 n’igitego cyatsinzwe na Esenu ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Ku munota wa 5, Luvumbu yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura ushyira mu izamu, abakinnyi ba APR FC bawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ojera yagerageje ishoti ku munota wa 7 ariko umunyezamu Pavelh Ndzila arawufata.

Pavelh Ndzila yarokoye APR FC, ubwo Madjaliwa yatangaga umupira Esenu agasigara arebana na Ndzila ariko yatera mu izamu akawukuramo.

Niyigena Clement yakuye umupira ku kirenge Esenu ubwo yiteguraga gutera mu izamu ku munota wa 13.

Kubera guhagarara nabi ku bwugarizi bwa Rayon Sports, ku munota wa 23 Mugisha Gilbert yacomekewe umupira mwiza yisanga asigaranye na Tamale, awuteye awukuramo Pitchou asubijemo unyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 25, APR FC yabonye andi mahirwe, aho Tamale yashotse Mbaoma umupira ugenda ugana mu izamu ariko ku bw’amahirwe make unyura iruhande rw’izamu.

APR FC wabonaga isatira, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko Simon Tamale awukuramo.

Ruboneka Bosco yongeye kugerageza ishoti rikomeye ku munota wa 31 ariko unyura hanze gato y’izamu.

Ikarita ya mbere y’umuhondo yatanzwe muri uyu mukino, yatanzwe ku munota wa 35 ihabwa Muhire Kevin ku ikosa yakoreye Pitchou wahise unavunika akava mu kibuka, asimburwa na Niyomugabo Claude. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Kalisa Rashid aha umwanya Charles Baale.

Kwitinda Alain Bacca yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 48 ariko ateye mu izamu Tamale awukuramo.

Ku munota wa 57, Ojera yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Esenu ashyizemo umutwe unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 79, APR FC yakoze impinduka 2, Niyigena Clement wagize imvune na Mugisha Gilbert basimbuwe na Salomon Banga Bindjeme Charles ndetse na Apam Assongue

Ku munota wa 83, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka. Musa Esenu yahaye umwanya Iraguha Hadji ari nako ku munota wa nyuma Prince yasimbuye Charles Baale. Umukino warangiye ari 0-0.

Nyuma yaho APR FC inganyije, Musanze FC igatsinda ikipe ya AS Kigali, byasize ikipe ya Musanze FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by'agateganyo  ifite amanota 20. Nimugihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 18.

@ Blaise Gakunzi-Isango Star.

 Oct 30, 2023 - 05:06