
Pologne yarashe drones z’Uburusiya, isaba inama yihutirwa ya NATO
Sep 11, 2025 - 09:18
Pologne yarashe drones z’Uburusiya zari zinjiye mu kirere cyayo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, bituma isaba ko haterana inama yihutirwa ya NATO hakoreshejwe ingingo ya 4 y’amasezerano y’uyu muryango. Mu myaka itatu iyi ntambara imaze, ni bwo bwa mbere igihugu cya NATO gifashe icyemezo cyo gukoresha intwaro mu kurinda ikirere cyacyo.
kwamamaza
Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yatangaje ko drone zisaga 10 zanyuze mu kirere cy'iki gihugu, enye zonyine akaba ari zo zahagaritse.
Minisitiri w’Ingabo, Wladyslaw Kosiniak-Kamysz, nawe yemeje ko ingabo za Pologne zakoze icyo gikorwa cya gisirikare, avuga ko “Indege zacu zakoresheje intwaro mu kurwanya ibyo bitero. Dukomeje kuganira n’ubuyobozi bwa NATO.”
Ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwavuze ko radar zabonye drones zirenga icumi, izashoboraga guteza ikibazo zose zigahanurwa. Hanashimiwe F-35 z’u Buholandi n’ubuyobozi bwa NATO ku bufasha batanze mu kurinda ikirere cya Polagne. Bwanavuze ko ibyakozwe n'Uburusiya ari ibikorwa by’agasuzuguro byashyize mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Pologne.
Byasabye ko ikirere cya Pologne gifungwa igihe gito ndetse ibibuga by’indege by’i Varsovie na Lublin bifunga mu gihe runaka. Ni mu gihe Guverinoma y'iki gihugu yahamagaje inama y’abaminisitiri yihutirwa.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko Uburusiya bwarashe drones 415 na misile 40 mu ijoro rimwe, harimo umunani zari zoherejwe zinyuze mu kirere cya Pologne. Yaburiye ko ibyakoze n'Uburusiya ari ikigeragezo gikomeye ku Burayi bwose, asaba iko hafatwa ingamba zikomeye ku bihugu by'ibishuti birimo na Amerika.
Ku rundi ruhande, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yavuze ko ibyakozwe bidakwiye na gato. Ni mu gihe Antonio Costa yabyise iterabwoba rishyira mu kaga umutekano w’Abanyaburayi bose.
Abanyapolitiki bo muri Amerika nabo baburiye ko Putin ashaka kugerageza ubushake bwa NATO. Babyita ibikorwa by'intambara ndetse basaba Perezida Donald Trump gushyiraho ibihano bishya.
Pologne ikomeje kugaragara nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Ukraine, aho yakiriye impunzi zirenga miliyoni imwe, kandi ikaba n'inzira y’ibikoresho by’ubutabazi n’intwaro ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi biha Kyiv.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


