
Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gusigara inyuma mu rugendo rw’ingufu za nucléaire
May 20, 2026 - 08:01
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gukorera mu bwigunge mu rugendo rwo guteza imbere ingufu za nucléaire. Yashimangiye ko ubufatanye mu mategeko, ishoramari no guhuza imiyoboro y’ingufu ari ingenzi kugira ngo umugabane ubone ingufu zisukuye kandi zihagije ku giciro kidahenze.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri i Kigali, mu muhango wo gutangiza Inama ya Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA) 2026 i Kigali. Muri iyi nama, u Rwanda rwashyikirijwe raporo y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire (IAEA) igaragaza ko rwujuje ibisabwa byo kwinjira mu cyiciro cya kabiri cyo gutegura ibikorwa remezo by’umushinga w’ingufu za nucléaire.
Iyo raporo yashyikirijwe Perezida Kagame n’Umuyobozi wa IAEA, Rafael Mariano Grossi, nyuma y’isesengura ry’icyiciro cya mbere ryakorewe u Rwanda ku bushobozi bwo kwakira no guteza imbere ibikorwa bijyanye n’ingufu za nucléaire.

Rafael Grossi yavuze ko hashize igihe impuguke za IAEA zikorana n’iz’u Rwanda muri iryo sesengura, ashimangira ko intambwe igihugu kigezeho ari ikimenyetso gikomeye cy’icyizere mu rugendo rwacyo rwo kubaka urwego rwa nucléaire.
Raporo igaragaza ko u Rwanda ubu rushobora kwinjira mu cyiciro cya kabiri kirimo ibiganiro n’abafatanyabikorwa, abashoramari n’ibigo bitanga serivisi zijyanye n’iyubakwa ry’imishinga ya nucléaire.
Perezida Kagame yavuze ko iyi ntambwe iri mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo gutangira kubona amashanyarazi aturuka kuri nucléaire mu ntangiriro za 2030. Yagaragaje ko igihugu cyahisemo gukoresha ikoranabuhanga rya Small Modular Reactors (SMRs), rugizwe n’udukoresho duto twubakwa ahantu hatandukanye mbere yo guteranyirizwa aho rugomba gukorera.
U Rwanda ruteganya kubaka uruganda rugizwe na modules enye, buri imwe ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 200 z’amashanyarazi. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kurwubaka bizatangira mu 2028 bikazarangira nyuma y’imyaka ibiri.

Perezida Kagame yavuze ko ubu buryo bwa SMRs ari bwo buboneye u Rwanda n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika kubera ko bworoshye gushyiraho kandi budasaba imiyoboro minini y’amashanyarazi.
Ati: “Ku Rwanda, Small Modular Reactors nibwo buryo bushoboka. Zihuye n’imiterere y’ibihugu byinshi bya Afurika kuko zishobora gushyirwa aho zigomba kujya mu buryo bworoshye kandi zigahuzwa n’umuyoboro muto w’amashanyarazi ku giciro gito.”
Yanavuze ko ubukungu bwa Afurika budashobora gutera imbere hashingiwe ku muriro udahagije, kuko rimwe na rimwe bituma n’abashoramari bagira impungenge zo gushora imari ku mugabane.
Perezida Kagame yavuze kandi ko kuba ibigo by’imari mpuzamahanga bitangiye gufata ingufu za nucléaire nk’izisukuye zitangiza ibidukikije kandi zikwiriye guterwa inkunga, bifungura amahirwe mashya kuri Afurika.
Ku ruhande rwa IAEA, Grossi yavuze ko amasezerano aherutse gusinywa hagati y’iki kigo na Banki y’Isi azorohereza ibihugu kubona inkunga y’imishinga ya nucléaire. Yongeyeho ko hari n’imigambi yo gukorana na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere nyuma y’ubufatanye bwatangiye na Banki yo muri Aziya y’Ibikorwaremezo (AIIB).
Ni mu gihe u Rwanda rwanasinye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye mu gukoresha ingufu za nucléaire zigamije amahoro, mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi n’ishoramari muri uru rwego Afurika ikomeje kwinjiramo.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


