
Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda n'abandi abagize uruhare mu isiganwa ry'amagare( Amafoto)
Sep 29, 2025 - 08:12
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye bwa mbere muri Afurika kuva ku wa 21-28 Nzeri (09) 2025. Yashimiye abakinnyi bose bitabiriye, inzego zateguye iri rushanwa ndetse n’Abanyarwanda bagize uruhare mu gutuma rigenda neza.
kwamamaza
Iri shampiona yegukanywe n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, akurikirwa n’ Umubiligi Remco Evenepoel, uwa gatatu aba Umunya-Irlande, Ben Healy.
Yagize ati: “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y’Isi y’Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w’indashyikirwa bagezeho no kwihangana. Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n’imbaraga z’Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali koko itazibagirana.”

Ubwo iri siganwa ryasozwaga, ryitabiriwe n’abakinnyi 165 hasoza 31 gusa ndetse mu banyarwanda batandatu bari barikinnye, nta numwe warisoje.
Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda isiganwa ry’abagabo ryasoje Shampiyona y’Isi yaberaga i Kigali.
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko amagambo adashobora kugaragaza amarangamutima bafite nyuma y’uko irushanwa ryagenze neza kuruta uko babikekaga.
Ati “Mwakoze mwese ku bw’uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi. Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w’umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.”
Pogačar wisubije umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda mu gikundi [Road Race], yashimye imitegurire n'imiterere y'imihanda y'u Rwanda.
Dore amwe mu mafoto yaranze uyu munsi:




















kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


