
Perezida Kagame yashimangiye ko U Rwanda rushobora gukura ingabo muri Mozambique
Apr 3, 2026 - 15:00
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu gihe nta nkunga ihagije yatangwa yo gukomeza ubutumwa bwo kurwanya ibyihebe bishamikiye kuri Islamic State. Yashimangiye ko igihugu kitazakomeza kwikorera umutwaro w’umutekano, ahubwo Mozambique n'ibigo byahashoye imari bigomba kwishakamo ubwo bushobozi.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Jeune Afrique. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatanze umusanzu waryo kuva mu myaka itanu ishize mu guhosha umutekano muke muri Cabo Delgado ku busabe bwa Mozambique, kandi ko ibintu byahindutse mu buryo bugaragara.
Yavuze ko inkunga itangwa n'u Burayi atari impuhwe bagirira u Rwanda ahubwo zigirirwa Mozambique.
Ati:"Ariko ese birumvikana ko tugomba kwishyurira serivisi dutanga? Ese birakwiriye ko twitanga, tukigomwa hanyuma tukishyura n’ubwo bwitange? Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’ama-euro itangwa n’u Burayi si impuhwe bagirira u Rwanda, ahubwo ni impuhwe bagirira Mozambique."
Yavuze ko u Rwanda inkunga y'amafaranga atangwa n' umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ari nto ugereranyije n'ibisabwa kuko u Rwanda rwishyura inshuro enye cyangwa eshanu y'ayo mafaranga atangwa n'u Burayi kugira ngo ingabo zirenga 5000 zikore kariya kazi, hakiyongeraho n’Abapolisi, mu gihe ubushobozi bw'u Rwanda ari ubw’igihugu gito inshuro eshatu ugereranyije n’intara ya Cabo Delgado.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora gukomeza kwitanga rudafite uburyo bwo kwishyurwa ku mirimo rukora, anongeraho ko igihe cyose rwasanga ubutumwa butagikeneye kubaho cyangwa nta bufatanye buhagije, rwiteguye gucyura ingabo zarwo.
Yibukije ko ibigo bikomeye bikorera mu gace ka Cabo Delgado, kimwe na Guverinoma ya Mozambique, bikwiye kugira uruhare mu gutera inkunga umutekano ukenewe, kuko ari wo shingiro ry’ishoramari n’iterambere.
Ati:" Ibigo bikomeye mu bijyanye n’ingufu bikorera muri kariya karere, Total, Exxon Mobil, na ENI, bigomba gushaka uburyo bwo gutera inkunga gahunda z’umutekano bikeneye. Umutekano ugira ikiguzi, nubwo utitabwaho ugereranyije n’ishoramari. Ibi bigo hamwe na Guverinoma ya Mozambique bigomba kwirengera ikiguzi, cyangwa se Guverinoma ya Mozambique ntibe ishaka umutekano, ntabwo numva impamvu nahaguma undi munsi."
Yongeyeho ko "Abanyaburayi bafata miliyoni 20 z’ama-euro ku mwaka nk’aho ari menshi, ndetse bakibaza niba u Rwanda ruyakwiriye. Igisubizo cyanjye kiroroshye: uko ibintu bimeze muri iki gihe, nta mpamvu yo kuyaduha. Niba nta muntu wishyuye ibigenda muri ubu butumwa kugira ngo burambe, twiteguye gucyura ingabo zacu."
Ku rundi ruhande, Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yavuze ko ingqbo z'u Rwanda ziri mu butumwa muri Loni muri Centrafrique na Sudani y’Epfo zitarahura n'imbogamizi nk’izi zo muri Mozambique.
Yagize ati:" Ariko aha na ho, nituramuka tubonye ko kuba duhari bidakenewe, byaba bidakenewe n’igihugu dukoreramo cyangwa se na Loni, tuzagaruka mu rugo umunsi ukurikiyeho. Ni ibintu byoroshye."
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


