
Nyamasheke: Barirahira Perezida Kagame wabakijije amavunja
Jul 2, 2024 - 09:28
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’aka karere barashimira paul KAGAME watumye bamenya kwambara inkweto bagakira amavunja. Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango wa RPF Inkotanyi, Paul KAGAME, wabibukije ko guhitamo neza ari ugukomeza iterambere.
kwamamaza
Abaturage bo mu karere ka Nyamashake baturutse imihanda yose bavuze ko bashimira ko Umukandida w’umuryango wa RPF inkotanyi, Paul Kagame, yabakoreye byinshi birimo no kubakura ku muco wo kwambara ibirenge, none ubu bakaba bambaye inkweto, bityo n’amavunja yari yiganje aha akaba yarakize.
Umuturage umwe yagize ati: “ntabwo twambaraga inkweto, twabaga no muri Nyakatsi ariko ubu twavuye muri nyakatsi turi mu mabati, yaduhaye umuriro n’amazi. Twari mu buzima bubi ariko ubu tumeze neza, turasobanutse. Ubu turaryama tugasinzira, turara kuri matora kandi twararaga kuri nyakatsi!”
Undi ati: “ubu hari amashanyarazi, amavuriro, amashuli: abana basigaye biga, twambara inkweto, nta muntu ukigenda akubwitwa kuko ubu abagore dufite ijambo. Abana ntibakirwara inda, amavunja, kandi dukomeje kugenda dutera imbere mu miyoborere myiza kubera umubyeyi myiza, Paul Kagame.”
Umubyeyi umwe yibukije ko nta wundi ashobora gutora kuko nubwo byabanje kumugora ariko yigishijwe kwambara inkweto, ati: “Ntabwo nambaraga inkweto ariko banyigishije kuzigendamo! Narahirimaga da!”
Abaturage bose bari baje kwakira umukandi w’umuryango wa RPF Inkotanyi ubwo yiyamamazaga mu karere ka Nyamasheke Nyamasheke, bamwijeje ku mutora bashingiye ku bigwi n’ibikorwa yabakoreye.
Umwe ati: “nta nkweto twagiraga ariko turazifite kubera umusaza wacu, twiteguye kumutora kandi inkoko ya mbere izavuga twageze ku biro by’itora.”
Undi ati: “ turamwizeza kuzamutora 100%.”
Umukandida w’umuryango wa RPF Inkotanyi, Paul KAGAME, yabibukije ko guhitamo neza arugukomereza mu majyambere, kandi ababwira ko ibyiza biri imbere.
Ati: “…ni uguhitamo gukomeza iyo nzira yo kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu muri ubu buryo. Ab’I Nyamasheke rero, ibyiza byinshi biri imbere.”
Abari bahahuriye kuri Site y’akarere ka Nyamasheke banavuze ko biteguye neza gutora neza kandi abanyamuryango b’umuryango wa RPF Inkotanyi banavuga ko mu rugendo rw’imyaka 30 mu iterambere, isura n’ibikorwa byaho byahindutse cyane.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Nyamasheke
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


