
ONU irasaba ihagarikwa ry’intambara hagati ya Amerika na Iran, Impungenge ku kwaguka kwayo
Jun 23, 2025 - 09:38
Nyuma y’igitero cya Amerika cyagabwe ku butaka bwa Iran mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyiranku. Cyumwe, Akanama k’Umutekano ka Loni (ONU) kahise gahurira i New York mu nama yihutirwa yabaye ku cyumweruku wa 22 Kanama (06)2025, kaganira ku ngaruka z’iyo ntambara iri gukura, aho hari impungenge zirimo no kwaguka kwayo.
kwamamaza
Umunyamabanga Mukuru wa Loni (ONU), Antonio Guterres, yagaragaje impungenge ko isi iri kwinjira mu “ ruziga rwo kwihorera kudafite iherezo” hagati ya Amerika n’Iran, asaba impande zombi guhagarika ibikorwa byose bishobora kurushaho kubiba intambara mu Burasirazuba bwo Hagati-Moyen-Orient. Yavuze ko igitero cya Amerika cyabaye “intambwe ikomeye mu cyerekezo cy’akaga.”
Iran, ibinyujije ku ntumwa yayo muri Loni ( ONU), yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutangiza intambara ishingiye ku mpamvu zidafututse, ibintu byashyigikiwe n’abahagarariye Uburusiya, Ubushinwa, Pakistan na Algérie.
Uruhande rw’ibihugu by’i Burayi birimo Ubufaransa, Ubudage n’u Bwongereza rwaburiye Iran, rusaba ko itagombye gukomeza ibikorwa byayibyarira ibihano cyangwa bigateza umutekano muke mu karere. Ibyo bihugu byanagaragaje ko Iran ikwiye gukurikiza amategeko mpuzamahanga agenga gahunda za nikeleyeri.
Rafael Grossi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikeleyeri (AIEA), yavuze ko kugeza ubu batari babasha gupima ingano y’ibyangijwe n’ibitero bya Amerika, ariko AIEA yiteguye kohereza abagenzuzi bashya mu gace kabereyeho ibitero, ariko nibisabwa.
Miroslav Jenca, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni, yavuze ko hari ubwoba bw’uko intambara yaba mpuzamahanga.
Yagize ati: "Abarwanyi bafitanye aho bahuriye na Iran, barimo Aba-Houthis n’indi mitwe yo muri Irak, batangaje ko bashobora gutera nibaramuka babonye Amerika yinjiye mu mirwano hagati ya Israel na Iran.”
Yanavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yashyigikiye icyemezo cyo gufunga Umuyoboro wa Ormuz, inzira y’ingenzi inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bijya ku rwego mpuzamahanga, icyemezo kiri mu maboko y’Inama y’umutekano y’igihugu ya Iran.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


