
Ofisiye umwe wa RDF yasubikiwe kuburanishwa ku byaha bifitanye isano na APR FC
Aug 13, 2025 - 12:23
Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kuri uyu wa 13 Kanama (08) 2025 rwahaye ishingiro inzitizi zatanzwe na Captain Peninah Mutoni, umwe muri 28 baregwa ibyaha bijyanye no kugura amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko.
kwamamaza
Ubwo iburanisha ryatangiraga ku baregwa bose uko ari 28 barimo abasirikare babiri: Captain Mutoni Peninah, Captain Peninah Umurungi, abakozi babiri b'urwego rw'igihugu rushinzwe Igorora (RCS): CSP Sengabo Hillary; umuvugizi w'uru rwego na CSP Olive Mukantabana ndetse n'abasivili barimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan (Rugaju), Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro, umwuganizi mu mategeko wa Capt Mutoni yagaragarije inzitizi ubucamanza zituma umukiliya we ataburana, asaba ko urubanza rusubikwa.
Yavuze ko umukiliya we yabonye ikirego cy'ubushinjacyaha bwa gisirikare saa mbili z'ijoro, we akakibona mu gitondo cyo kur'uyu munsi, bityo ko uwo yunganira atiteguye kuburana.
Yanavuze ko uyu munsi urubanza rwatangiriyeho, Capt Mutoni yagombaga kujya kwa muganga kubera uburwayi bukomeye afite kandi atwite. Yagaragarije urukiko ko kubera uburyo afunze mo, yikubise hasi kubera ikibazo cy'amaraso make.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko urubanza rutasubikwa, ngo inzitizi ze zibuze abandi 27 kuburana, busaba ko urubanza rukomeza ku bandi.
Uwunganira Capt Mutoni yavuze ko urubanza umukiliya we aregwa mo aruhuriyeho na benshi, bityo adakwiye guhabwa umunsi we yihariye.
Me Ibambe Jean Paul wunganira Nemeye Olivier, umwe mu baregwa muri uru rubanza, yavuze ko rukwiye gukomeza kuko abandi baregwa biteguye kuburana.
Me Ibambe yavuze ko uwo yunganira nawe afite ubukwe ku italiki ya 16 Kanama (08) ariko atasaba kutaburanishwa, aboneraho gusabasa urukiko ko yaburanishwa adafunze.
Nyuma yo gusuzuma inzitizi zatanzwe na Capt Mutoni n'umwunganira, urukiko rwanzuye ko ahita ajyanwa kwa muganga, akazaburana ku italiki ya 18 kanama (08) 2025, ndetse iburanisha rigakomeza ku bandi 27 basigaye.
Nimugihe abaregwa muri uru rubanza bose bashinjwa ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Urubanza rwakonereje mu muhezo
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasobanuye ko bushinja CSP Hillary Sengabo, CSP Olive Mukantabana na Captain Peninah Umurungi kuba ibyitso ku byaha byo gutanga inyandiko ku bantu batabifitiye uburenganzira no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Abandi baregwa bashinjwa ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu kwakira inyandiko utemerewe, ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, ndetse no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo, buvuga ko ibyavugirwa mu ruhame bishobora kwangiza umutekano w’igihugu n’imico mbonezabupfura, kuko bireba Minisiteri y’Ingabo kandi nta buryo umuntu yatandukanya iyi Minisiteri n'umutekano w’igihugu.
Abunganira abaregwa bo basabye ko urubanza rubera mu ruhame, byaba ngombwa ingingo zireba abasirikare zikaburanishirizwa mu muhezo. Bavuga ko nta ngaruka z’umutekano bihungabanya, ahubwo rureba Abanyarwanda kuko ikiburanwa ari umutungo w’igihugu.
Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko uru rubanza rubera mu muhezo, rugaragaza ko rufite aho ruhuriye n’urwego rushinzwe umutekano w’igihugu. Abarwitabiriye batari ababuranyi bahise basohoka mbere y’uko iburanisha rikomeza.

CSP Sengabo Hillary; umuvugizi wa RCS uregwa muri uru rubanza
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


