Nyaruguru: Ubuke bw’ibikorwaremezo butuma batabona uko bagaragaza impano zabo.

Abana bafite impano mu mikino n’imyidagaduro baravuga ko batabona aho bazigaragaza bitewe n’ibikorwaremezo byakabibibafashijemo bikiri bike. Nimugihe abafite inshingano zo kubitaho bavuga ko babakorera ubuvugizi.

kwamamaza

Nubwo mu karere ka Nyaruguru ari mu cyaro, bamwe mu bana baho bagaragaza ko hari impano bafite zirimo nk’izo gukina umupira w’amaguru, gucuranga ibyuma bya muzika, kubyina injyana gakondo n’iza kizungu, gushushanya n’ibindi….

Nubwo bazifite ariko, bavuga ko ntaho kuzigaragariza ku buryo byabafasha kuziteza imbere, bityo bikazidindiza.

Byiringiro Samuel ufite impano yo gushushanya, yabwiye Isango Star ko “imbogamizi umwana wo mu cyaro ahura nazo ni nyinshi. Nkanjye mfite impano yo gushushanya utabonye uko wiga ku Nyundo biragoye. Ufite impano uri wenyine, nta muntu uyizi urayipfana kuko nta muntu uyimenya.”

Yongeraho ko “ariko nka kiriya kigo cya maison de jeune ya Kimisagara cyagakwiye kuba muri buri Murenge kuko burya impano umuntu ayihamenyera.”

Undi ati: “abana b’I Nyaruguru bafite impano zo gukina umupira w’amaguru ntibabona ibibuga byidenduye ngo bisanzure  ndetse ntibabona n’imipira yo gukina, nta batoza baba bafite. N’icy’umupira w’amaguru kugira ngo kizaboneke ni ingorane ndetse icya Volleyball nticyapfa kuboneka. Hakenewe ikigo cy’urubyiruko kirimo imipira yo gukina ya volley, gushushanya, kwiga kubyina n’ibicurangisho.”

Ku rundi ruhande rw’ abanyanyamadini bo basa nababonye iki kibazo maze biyemeza gushyiraho amarushanwa agamije kugaragaza impano mu rubyiruko.  

Pasiteri Claude Nsigaye; uyobora itorero rya EAR Paruwasi Mpanda, ati: “ ni ukugaragaza impano zabo…icyo tugamije ni ukugira ngo tugaragaze impano z’abana kuko byagaragaye ko mu bana harimo impano zitandukanye zibafasha mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka. Rero nicyo twari tugamije kugira ngo zigaragare kandi zikore.”

 Nubwo izi mpande zombi zemeza ko impano zihari ariko ikibazo kikaba icy’ibikorwaremezo, umuntu ashobora kwibaza niba ubusabe bwabo buzagira icyo butanga, bikaboneka.

Uwihanganye Esilon Wesley ni umukozi wa Compassion Intenationale ikunda no gufasha abana, ashinzwe kandi ubufatanye n’amatorero aterwa inkunga nayo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Isango Star nawe ntajya kure y’ibi, yagize ati: “ muby’ukuri mu cyaro hariyo abana benshi bafite impano zitandukanye ndetse kubera ko zitamenyekana, ntizitabweho usanga zipfa ubusa. Twe nka Compassion, ntabwo twubaka ahubwo dutera inkunga ibikorwa bihari. Icyo dukora cyane kandi ni ubuvugizi, tumaze kubona impano z’abana dukomeza kwegera inzego za leta ndetse n’itorero ku buryo ibyo bikorwaremezo byagenda biboneka noneho abana bakabona aho bidagadurira no kwerekana impano zabo.”

Impano zagaragaye i Nyaruguru ndetse ba abazigaragaje bakazihererwa ibihembo zirimo izo gusiganwa ku maguru, Gushushanya, kuririmba gucuranga ibyuma bya muzika, gusimbuka, kubwiriza ijambo ry’Imana, gukina umupira w’amaguru, n’izindi….

Aba mbere mu mupira w’amaguru bahawe ibikombe na 45 000Frw, mugihe abandi bahawe ibifasha gukuza impano zabo birimo na Radio, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

 @ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Sep 26, 2022 - 11:04