Nshuti Divine Muheto ni we Miss Rwanda 2022, ibyo yemerewe umwaka wose

Ijoro ryo ku wa 19 Werurwe ryabaye iry’amateka kuri Miss Nshuti Divine Muheto w’imyaka 19 y’amavuko wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba ari na we watwaye ikamba rya Miss Popolarity ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi.

kwamamaza

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri we, inshuti, imiryango n’abafana bamushyigikiye ari benshi mu Gihugu no hanze yacyo.

Uyu mwamikazi w’ubwiza, warangije amashuri yisumbuye, yatsindiye ikamba mu marushanwa akomeye yari amuhanganishije na Maolithia Keza wabaye Igisonga cya mbere na Darina Kayumba wabaye Igisonga cya kabiri.

Miss Nshuti yahataniye ikamba ry’ubwiza ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, akaba abaye umukobwa wa kabiri wegukanye iri kamba aturutse hanze ya Kigali nyuma ya Miss Liliane Iradukunda waryegukenya mu mwaka wa 2018.

Akimara kwegukana iri kamba, Miss Nshuti yagize ati: “Ndumva nishimye, ngize umugisha kandi ndashimira abanshyigikiye bose mu rugendo rwanjye ”

Mu bihembo yahawe harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue izatangwa na Hyundai Rwanda hakaziyongeraho ko azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 800,000. Bivuze ko mu mwaka azamara afite ikamba azaba amaze guhembwa miliyoni 9 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yahawe buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, ndetse umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food mu rwego rwo gushimangira uruhare Miss Rwanda agomba kugira mu guhindura sosiyete nyarwanda.

Biteganyijwe ko kandi imodoka ye itazigera ibura lisansi kuko azahabwa iy’umwaka wose na Merez Petroleum, akazahabwa internet mu gihe cy’umwaka n’Ikigo Kopa Telecom.

Umusatsi we uzakorwaho na Keza Saloon mu gihe cy’umwaka wose, mu bijyanye na make up akazitabwaho na Celine d’Or. Mu mpera z’icyumweru yemerewe ko we n’umuryango we kuba basohokera muri Golden Tulip La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’umwaka wose.

Imyambaro azambara mu gihe akiri Miss Rwanda azayambikwa na Ian Collection, ndetse yemerewe no gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo buzakorwa na Diamond Smile Dentl Clinic.

Ku rundi ruhande, Igisonga cya Mbere Keza, azahabwa miliyoni 2,400,000 Frw yatanzwe na Bella Flowers, yemererwa kuruhukira muri Golden Tulip Nyamata mu gihe cya weekend z’amezi atandatu no gukorerwa ubugenzuzi bw’amenyo mu gihe cy’umwaka wose muri Diamond Smile Dental Clinic.

Igisonga cya Kabiri Diana K. na we azahabwa miliyoni 2,400,000 azatangwa na Volcano Ltd akaba ari na we uzababera Ambasaderi, gusohokera muri Gloden Tulip Nyamata no gukorerwa ubugenzuzi bw’amenyo mu gihe cy’umwaka wose muri Diamond Smile Dental Clinic.

Undi muri ba Miss bahembwe ni Jeannette Uwimana wabaye umukobwa wa mbere mu Rwanda witabiriye iri rushanwa afite ubumuga bwo kutavuga kuva iri rushanwa ryatangira mu 1993, akaba afite umushinga wahize iyindi mu kuba ari agashya. Ni umushinga w’ubworozi bw’ingurube bwa kijyambere uzaterwa inkunga na Banki ya Kigali ari na we uzayibera Ambasaderi mu gihe cy’amezi 12.

 Mar 28, 2022 - 11:29