Nyaruguru: Barinubira serivise bahabwa n’ubuyobozi bw’inzego zibanze

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Busanze, barinubira serivisi bahabwa na'abayobozi bo mu nzego z'ibanze barimo ab'imidugudu, ab'Akagari n'ab'Umurenge babaka ruswa kuri serivisi bemerewe n'amategeko. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko iyi myitwarire idakwiye umuyobozi kuko hari amategeko abihana.

kwamamaza

Abaturage babangamiwe na serivisi mbi bahabwa n'abayobozi barimo ba mudugudu, ab'Akagari n'ab'Umurenge ni abo mu Kagari ka Kirarangombe muri uyu Murenge wa Busanze uri km 23.3 uvuye ahubatse ibiro by'Akarere.

Kuba uri kure, bamwe bibihuza no kuba hari abayobozi birara, kugera n'aho hari abagira utubari batangiramo serivisi, uyikeneye akabanza kugura icupa, abandi bagashyira amaniza ku baturage arimo no kubanza kwishyura nk'ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.....

umuturage umwe yagize ati: "Naragiye ndamubwira nti mfite ikibazo umuturage yanyibwe ni uko ati 'banza uzane mituelle'  nti mituweli ntayo mfite ariko nzayihaha. Aho nyiboneye ndagenda ndayamushyira, ibihumbi 27 ariko ntabwo Gitifu yabashije gukurikirana ikibazo cyane kugeza n'uyu munsi...."

Undi ati: "njyewe ntabwo nabishobora nimwe muzabyishoborera! Bakunda gukandagira abantu bakabakandamiza. [ serivise] ihabwa umugabo ukora mu mufuka nyine!"

Umugabo umwe ati: " ntabwo batwitaho! dore ukuntu meza, nonese ntabwo ndi umunyarwanda? Kuki njyewe batamfasha nk'abandi?! Abayobozi bo hasi baba bashaka ko ubapfunda ikintu nyine [ sintinya kubivuga!]"

Aba baturage bifuza ko abayobozi barangwa n'iyi mikorere idahwitse bakwiye guha umwanya abashoboye kubahariza ihame ry'imiyoborere myiza.

Umwe ati: "Turasaba ubufasha umuyobozi wacu Paul Kagame ...yatugiriye neza, ntawe yarenganyije. Mutuvuganire ko turiho dutsikamirwa, ibibazo byacu bitakirwa nk'uko tubitanga. Niba wawundi yumva ananiwe kuyobora, kuko umuturage atamuha serivise nziza, nagende yicare hajyeho undi."

Undi ati: " abayobozi b'inzego zo hasi niba bibananiye kuyobora, bazatore bashyireho abandi bashyashya ...."

GASHEMA Janvier; Umuyobozi  ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Nyaruguru, avuga ko iyi imyitwarire idakwiye kuko hari amategeko abihana.

Ati: " umuturage wakwakwa amafaranga atajyanye na serivise uko zagenwe nuko zishyurwa, uwo rwose yatwereka umuntu uyamwaka. Ndashishikariza abayobozi dukorana kwirinda gufata umutungo w'umuturage , kwirinda kumwaka amafaranga atajyanye na serivise atanga. ibyo rwose ni ibintu duca intege nk'ubuyobozi , tutakwihanganira aho byagaragaye ngira ngo ibihano birateganyijwe ."

Ubushakashatsi bwakozwe n'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu 2022 muri serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze bwerekanye ko Nyaruguru ari iya 13 mu turere 30 n'amanota 79.8%. Nimugihe muri rusange mu Rwanda 16.3% banenga serivisi bahabwa muri izi nzego z'ibanze.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Dec 19, 2023 - 14:12