NYARUGENGE: Polisi yafashe abantu 10 bakurikiranyweho ubujura bwo gutobora inzu

Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugerenge mu Mirenge ya Mageragere na Muhima ifatanije n’iizndi nzego n’abaturage yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura bwo gutobora inzu bakiba ibikoresho byo munzu, no gutega abantu bakabambura ibyabo. bafashwe kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 08/08/25.

kwamamaza

Mu Murenge wa Mageragere, mu Kagali ka Nyarufunzo, mu Mudugudu wa Rubete hafatiwe abagabo 4, bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu z’abaturage no gutega abaturage bakabambura ibyo bafite, Polisi ivuga ko aba atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa by’ubujura kuko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bararekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa by’ubujura.

Mu Murenge wa Muhima, mu Kagali ka Nyabugogo, Umudugudu w’ubucuruzi hafatiwe abantu 06 bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu muri Nyabugogo, uyu mu kwabu wo kubafata wabaye nyuma yaho abaturage bagaragarije ko muri kariya gace hari abajura biba abaturage ibyabo.

Polisi y'u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali iraburira abijandika mu byaha by'ubujura kubireka, ivuga ko iri maso kubafata bakabiryozwa.

"Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa, Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego yahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage cyane cyane ababiba ibyabo,ntabwo bazihanganirwa." CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali. 

Abaturage baributswa gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza aba bajura batanga amakuru ku gihe kuwo ariwe wese baziho gukora ibikorwa by’ubujura.

 Aug 8, 2025 - 14:39