
Nyarugenge - Gitega: Batewe impungenge n'inkingi zo mu muhanda zasenyutse ntizasanwa
Feb 20, 2025 - 11:48
Abaturiye n’abagenda mu muhanda w’amabuye wa Gitega Nyamirambo uherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwaremezo byabashyiriweho mu rwego rwo kurinda no gutangira impanuka, aho byangirika bigatuma hari impanuka zikunze kuhabera kubera imiterere y’uwo muhanda.
kwamamaza
Ni inkingi zikozwe mu bisima izo nkingi zigahuzwa n’ibyuma byabugenewe mu rwego rwo kurinda impanuka bigashyirwa ku nkengero z’umuhanda kugirango zikumire ibinyabiziga cyangwa abantu baba bagiye kurenga umuhanda bakagwa mu manga iba iri munsi y’uwo muhanda.
Siko bimeze nko mu muhanda w’amabuye uzwi nk’uwo mu Gitega uturuka ahahoze gereza ugatunguka ahazwi nko kwa Mutwe i Nyamirambo, kuko usanga izo nkingi zaramenaguritse abahaturiye n’abahagenda bemeza ko zisenywa n’impanuka cyangwa se abajura bishakira izo nkingi bigatera impungenge z’ubwiyongere z’impanuka muri uwo muhanda.
Umwe ati "abajura barabifata bakabijyana kubigurisha kuko ikilo cy'inyuma bakigura amafaranga 450, umuntu yaba yirariye nabi atabonye n'ibyo kurya aragifata akajya kukigurisha mu nyuma".
Undi ati "hari impungenge ko umwana ashobora kugwamo cyangwa se umuntu wasinze cyangwa imodoka ikaba yagwamo ariko ibyo byuma iyo bihari bibasha gutangira abo bana cyangwa se umuntu yanyerera akagwamo".
Bifuza ko ibyo bikorwaremezo byasanwa kuko byarinda impanuka nkuko aricyo byashyiriweho.
Umwe ati "bakongera bakahasana ibyo byuma bakabishyiramo kuko hari impungenge ko imodoka ishobora kurenga ku rukuta igakora impanuka kubera ko hasenyutse ntabwo hagifite ubuziranenge, babishyizeho twakumva ko hari umutekano".
Madame Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko nkuko babyifuza abo bakomeza gutegereza kuko hari gahunda umujyi washyizeho ishinzwe gukora ubugenzuzi no gusana ibyangiritse nubwo imbogamizi ikiri ingengo y’imari.
Ati "tugira ikipe ibishinzwe igomba kugenda isana ibyangiritse, ni ubugenzuzi dukora mu gihe gihoraho kugirango ibyangiritse bigende bisanwa nubwo hari igihe bishobora gutinda gusanwa amezi runaka bitewe n'ingengo y'imari ihari uko ingana kuba yabonetse cyangwa se itaraboneka ariko ubundi umujyi wa Kigali ufite izo nshingano zo gukomeza gusana ibikorwa rusange byaba byangiritse, abantu bakomeza kwihangana bagakorana n'umujyi, bagakorana n'inzego z'ibanze bakanabibutsa kugirango nabo ubwabo babaze kuko ni uburenganzira bwabo".
Muri ako gace ni kamwe mu turi kubakwa bijyanye n’igihe ndetse uretse amazu y’icyitegererezo ari kuhubakwa ubu ni hamwe mu haciwe imihanda igabanya uduce ndetse akaba ari no gushyirwamo kaburimbo mu buryo bwo kuyirimbisha.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


