
Nyarugenge: Abayoboke ba FPR Inkotanyi basabwe gukomeza kurwanira ishyaka ibyo umuryango wagezeho
Jun 26, 2024 - 09:40
Umukandida w'umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, yibukije abanyamuryango ko bakwiye gukomeza kugira ishyaka mu byo bakora kuko ari intare zabyaye izindi.
kwamamaza
Ubwo yageraga kuri site ya Nyarugenge, Umukandida w'umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, aho yarakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, abarenga ìbihumbi 500.000 bari baje gushyigikira umukandida w'uyu muryango bamubwiye ko batazamutererana mugusigasira ibyagezweho.
Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri uyu muryango Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagize ati "turifuza ko ikiragano cyacu tuzarwana urugamba tugakora akazi neza namwe mukagera igihe mukaryama mugasinzira Nyakubahwa Chairman".
Umukandida w'umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, yabibukije ko bagomba kurwana ishyaka n'imbaraga kuko ari Intare zabyawe n'Intare.

Ati "FPR n'abanyarwanda twagize ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, nkuko mutahindutse muri za ngabo z'Intare ntabwo ndahinduka nanjye".
Abanyamuryango bari baturutse hirya no hino baje kuri iyi site yo mu Miduha kwiyamamariza umukandida wabo, bavuze ko batewe ishema no gushyigikira umukandida wabo kandi ko bakomeye nk'Intare.

Umwe ati "Muzehe wacu ni Intare kandi ntabwo Intare ibyara intama, niba intare itabyara intama natwe turi intare, tuzasigasira ibyagezweho duharanira kubaka ibindi kugirango dukomeze tugere hejuru".
Undi ati "twumva dukomeye cyane nk'urubyiruko, iyo umubyeyi avuze ngo mwana wanjye nguhaye ishema uhita wumva nawe ukomeye cyane".

Umukandida w'umuryango RPF Inkotanyi asoza imbwirwaruhame yagejeje kubabarirwa mu bihumbi 500.000 bari baje kuri iki kibuga yabibukije ko bakwiye kwihuta mubyo bakora bagereranyije n’umuvuduko igihugu gifite anibutsa abakiri bato kwigira kubikorwa byabakuru kuko intare ibyara indi.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star i Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


