Nyarugenge: Abagore biyemeje gushyigikira Umukandida-Perezida kuko yabahaye ubushobozi bwo kwiteza imbere

Abagore bo muri aka karere biyemeje gushyigikira umukandida-Perezida w'umuryango wa RPF-Inkotanyi wabagejeje ku iterambere. Bavuga ko uretse kuba yarabahaye ijambo, babashije kwiteza imbere, abaha umutekano, abubakira ibikorwaremezo by'ubuzima, ndetse n'ibindi.

kwamamaza

Mu karere ka Nyarugege niho Umukandida wa FPR Inkotanyi agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri  kuri Site ya Rugarama muri Nyarugenge, kur'uyu wa kabiri, ku ya 25 Kamena (06) 2024.

Perezida Paul Kagame yageze kuri iyi site ku masaha y'isaa tanu z'amanywa, aho yasanze abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi babukereye, basusurutswa n'abahanzi batandukanye barimo King James, Chris Easy, Knowles, Bushali, Igisupusupu n'abandi.

Iruhande rw'ibi, abagore bo muri aka karere bavuga ko biyemeje gukomeza gushyigikira Paul Kagame wabahaye ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Nasabwe Victoire wo mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Nyakabanda I, Umudugudu wa Rwagitanda, yatangaje ko  mu myaka Paul Kagame amaze ayoboye u Rwanda ntacyo atabahaye kuko abantu babayeho neza.

Yagize ati “Nta wishwe n’inzara, nta mwana wananiwe kwiga, abaturage babonye mituweli, yubatse amavuriro twivuza bitatugoye, imihanda yarayubatse, Kagame Paul yatugejeje kuri byinshi, turamukunda kuko Abanyarwanda yaduteje imbere.”

Yagaragaje ko kubera ibikorwa by’iterambere, umutekano, abatuye Umujyi wa Kigali bakora amanywa n’ijoro babikesha n'ubushobozi bwahawe buri wese kugira ngo yiteze imbere.

Ati “Akazi dukora ni umutekano dufite, iyo tutagira umutekano mwiza ntabwo tuba dukora, turiho kubera Paul Kagame. Yaduhaye ubushobozi bwo kwiteza imbere, ni umubyeyi mwiza, ni umuyobozi mwiza.”

Nasabwe Victoire avuga ko mu myaka itanu iri imbere bifuza kuba barateye imbere kurusha urwego biriho muri iki gihe.

ati:"Kandi turabizi neza ko bizakorwa kuko Paul Kagame nta kimunanira, twamushyigikiye kuko tuzi ko azatuyobora neza akatugeza kuri byinshi.”

Mugenzi we, Cyubahiro Aisha utuye mu Murenge wa Nyakabanda avuga ko yazindutse ajya gushyigikira umukandida Paul Kagame kubera umutekano n’iterambere bimaze kugerwaho muri Nyarugenge ndetse no mu gihugu cyose muri rusange.

Ati “Yatugejeje ku iterambere, yatuzaniye umutekano ubu turaryama tugasinzira. Dufite amashanyarazi, imihanda myiza turagenda neza nta kibazo. Mu by’ukuri ku giti cyanjye, Paul Kagame ntabwo nabona ukuntu muvuga kuko muri iki gihugu hari harimo umwijima, nta mavuriro. Ariko ubu aha hirya dufite ivuriro, amashuri, abana bariga n’ababyeyi turakeye.”

Anavuga ko Paul Kagame amufata nk’umubyeyi wahaye ijambo abagore ndetse binyuze mu miyoborere ye myiza banize gukoresha ikoranabuhanga ku buryo iterambere ryageze ku bantu b’ingeri zose.

Perezida Paul Kagame, umukandida-Perezida w'ishyaka rya RPF-Inkotanyi, ari kwiyamamariza mu karere ka Nyarugenge nyuma yo kuva I Busogo mu karere ka Musanze, Ngororero na Muhanga.

 Jun 25, 2024 - 12:17