Nyarugenge: Abagore bishimiye kwitorera abazabahagararira mu nteko ishinga amategeko

Mu karere ka Nyarugenge, abagore barashimira leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo guhagararirwa mu nteko ishinga amategeko, bakanihitiramo ababahagararira. Bagasaba abatowe ko bakomereza aho abo basimbuye bari bagejeje mu rugendo rwo kongerera ubushobozi umugore mu nzego zose.

kwamamaza

Mu matora yabaye kuri uyu wa kabiri, mu cyicyiro cyihariye cy’abagomba guhagararira abagore mu nteko ishinga amategeko, ubwitabire bwari bushimishije ndetse ngo no kuba byari umunsi w’ikiruhuko byatumye benshi bitabira iki gikorwa nkuko Uwambajimana Idrissa wari uhagarariye site z’itora mu murenge wa Kimisagara uherereye mu karere ka Nyarugenge abigarukaho.

Ati "ubwitabire bwari bushimishije, bari benshi kuko bazindutse bari bafite ubutumwa kuva mu nzego z'ibanze kubera ko kubarura amajwi ni uburenganzira bwa buri muntu kubigiramo uruhare akabireba, bifite ukuntu byadufashije kubera ko abantu bose bari mu rugo babashije kuboneka kubwiganze".  

Abagore bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera abazabagararira mu nteko ishinga amategeko bashimira leta yabahaye amahirwe yo guhagararirwa ndetse banasaba abatowe ko bakomereza kubyo abo basimbuye bari bamaze kugeraho bakabyubakiraho muri manda y’imyaka 5 iri imbere.

Umwe ati "turanezerewe ko leta yatekereje ku mugore, igatekereza guhagararira abagore muri rusange tukanabitorera twebwe ubwacu, tukaba tubitezemo ikintu kinini gishoboka cyo kuzavuganira abagore". 

Undi ati "hari byinshi batugejejeho abasoje manda ariko noneho hari n'ibindi byinshi bigomba kwibandwaho, umugore agomba gukomeza kuba ku isonga nkuko twahawe ijambo, icyo dushaka ko bazatugezaho ni ugukomeza gukora ubuvugizi bw'abagore kugirango abagore babashe kuzamuka, bakomeze babone inguzanyo byoroshye, bakomeze biteze imbere".      

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakomeje kuba urwa mbere ku isi mu kugira umubare munini w'abagore b'abadepite mu nteko ishinga amategeko.

Muri manda yacyuye igihe abagore bari 61,3% mu gihe ku rwego rw’isi abari mu nteko zishinga amategeko mu bihugu bitandukanye bangana na 26,4%.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jul 17, 2024 - 08:25