
Nyanza: Barasaba gusanirwa amazu batujwemo yabasaziyeho cyane
Sep 19, 2024 - 12:28
Abarimo abavuye muri Tanzaniya batuye mu Murenge wa Kigoma barasaba gusanirwa inzu batujwemo nyuma yaho zangirikiye. Bavuga ko badafite uburyo bwo kuzisanira kuko n'ibyangombwa by'ubutaka bari barahawe babyambuwe ari nabyo byakagendeweho bahabwa uruhushya rwo kubaka. Nimugihe ubuyobozi buvuga ko izi nzu nazo ziri ku rutonde rw'izizasanwa, ndetse ibyo guhabwa ibyangombwa bambuwe, biracyaganirwaho.
kwamamaza
Iyo ugeze mu Mudugudu wa Nyesonga wo mu Kagari ka Butansinda uhasanga abaturage batujwe mu mudugudu nyuma yo gukurwa ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’abavuye mu gihugu cya Tanzania.
Iyo uganiriye nabo, bose bahuriza ku kuba inzu bahawe zishaje, yewe babuze n'uko bazisanira kuko n'ibyangombwa by'ubutaka bari barahawe babyambuwe, kandi babisabwa iyo bagiye gusaba uruhushya rwo kubaka cyangwa gusana.
Umwe mu baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “inzu yanjye yarasadutse hariya, igikoni cyaraguye.... Iyo imvura iguye tugira ubwoba ko ishobora kutugwira kuko yarasadutse!”
Undi ati: “ariko hari amazu menshi yasenyutse, dore twagiye tugerekaho amabuye, abandi yaragurutse ahubwo!”
“reba iriya nzu amabuye ariho?! Niyo ryakwituraho wahita upfa! Nta bitafari wabonye ruguru hariya? Nonese ugira ngo habamo umuntu? Inzu mbamo ikoze uruhande rumwe urundi rurarangaye. N’ubu, hari ubwo umuyaga ushobora kongera kugaruka ukayiterura.”

Bavuga ko badafite n’ibyangombwa by’ubutaka byabafasha kubona uburenganzira bwo gusana cyangwa kubaka iyo nzu.
Umwe yagize ati: “Icyifuzo ni uko baduha icyangombwa cy’amazu yacu, wenda yanagwa tukisanira. Ntabwo kuko mbere bigeze kubitanga nuko baragaruka barabyitwarira.”
Undi ati: “icyangombwa bari barakimpaye! Baturemesheje inama nuko baratubwira ngo tubizane hari ibyo bagiye kuzuza. Twaragiye turabizana nuko turabibaha...hashize imyata ntabasha kubara. Ibyangombwa byagiye gutyo! Baratubwira ngo uzajya arambirwa iyo nzu azajye asohoka agende.”

Basaba ko basanirwa izi nzu zamaze kwangirika kuko hatagize igikorwa mu gihe cy'imvura kigiye kuza, zimwe zishobora no kuzabagwira.
Icyakora MUNYAKAZI Emmanuel; ushinzwe imari n'ubutegetsi mu Murenge wa Kigoma, avuga ko izi nzu zabo nazo ziri mu zizasanwa.
Yagize ati: “buri mwaka turahiga nuko tukareba inzu z’abaturage batishoboye zigomba gusanwa. N’uyu mwaka hari inzu dufite inzu enye byagaragaye ko inzu zabo zigiye kubagwaho. Twiyemeje kuzisana, n’ubu twatangiye kuzisana. Nabo nidusanga bafite inzu zimeze nabi tuzabashyira muri gahunda nuko tubashe kubasanira. Ni gahunda izwi, ihoraho mu nzego zibanze.”
Ku kibazo cy’ibyangomba by’ubutaka byambuwe abaturage, Munyakazi avuga ko , bategereje amabwiriza agena kubisubiza.
Ati: “ibyangombwa by’ubutaka ku bantu bose bahawe ubufasha na leta bubakirwa amazu ni ibintu byigwaho biri ku rwego rwo hejuru. Biracyigwaho kuko hari ubwo umuhereza ibyangombwa by’ubutaka nuko bugacya yayigurishije nuko agasubira mu bagomba kubakirwa. Niyo mpamvu rero bigomba kwitonderwa. Ubu turindiriye itegeko cyangwa amabwiriza yo hejuru, cyane ko baba bubakiwe mu butaka bwa leta.”
Izi nzu abaturage basaba ko zasanwa zirashaje, ndetse gusaza bivaho zimwe zirasenyuka. Ubu ba nyirazo bari gusembera kuko nta n'ubushobozi bafite bwo kubona ubukode bw'icumbi.


@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


