
Nyanza: Babangamiwe no kutagira amazi meza kandi baturanye n’uruganda ruyatunganya
Mar 21, 2024 - 15:02
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mukingo baravuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza kandi baturanye n'uruganda rwa Mpanga ruyatunganya rukayabanyuzaho ruyajyana mu yindi Mirenge. Barasaba ko nabo bahabwa amazi meza. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza buvuga ko kuba batarayagezwaho biterwa nuko urwo ruganda rutaragira ubushobozi bwo kuyageza ku baturage benshi kuko ruri gukora ku ijanisha rya 50%.
kwamamaza
Muri rusange ,uruganda rutunganya amazi rwa Mpanga ruturanye n'aba baturage bo mu Murenge wa Mukingo. Mu gihe cyo kurwubaka, bavuga ko bari biteze ko bagiye gusubizwa ku bw'imvune bagiraga bajya kuvoma mu mibande ariko siko byaje kugenda.
Aba baturage baje kwisanga ruyabanyuzaho rukayajyana mu yindi mirenge bahana imbibi, bo bakomeza gutura ku mugwa.
Ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, umuturage umwe yagize ati:“ ayo mazi ntabwo atugeraho ahubwo aragenda akagera kuri gereza, akajya za Mayaga n’ahandi hose ariko reba twebwe duturanye n‘uruganda?! Twabuze amazi kuko n’akitwa ngo ni robine dufite ni ibishogororo, abana ni ukwivurugutamo, inzoka mu baturage….”
Undi ati: “inaha, ikibazo cy’amazi ntabwo cyoroshye.”
“nta mazi dufite! Reba uyu mudugudu, hano haba kano imwe n’akandi gakano kaba hariya hepfo. Ni ibinamba tw’udusoko dutemba mu gishanga ariko ni uko tuvuga ngo ni kano [robine], kandi dore amazi hariya hakurya. Kuki twebwe bataduha amazi ngo kano bayishyire mu mudugudu nkuko ahandi bayigira?”
Bavuga ko ibyo byabagizeho ingaruka, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu bigo by'amashuri, ku ikusanyirizo ry'amata bafite mu mudugudu, n'ahandi. Basaba ko bahabwa amazi meza akareka kubanyuraho ajya mu yindi mirenge.
Umwe ati: “aha hari ikusanyirizo ry’amata kandi amata agirwa nuko ibyatsi byoga. Nta mazi ni ukogesha ibiziba rwose!”
Banavuga ko ikigo cy’amashuli yisumbiye ndetse n’abanza kitagira amazi, bakoresha ay’imvura cyangwa iyo abanyeshuli bacyo batagiye kuvoma, bashaka bakavomesha.
Umwe ati: “ugeze ku kigo cy’amashuli kiri ruguru aha, usanga nta mazi abanyeshuli bafite kikaba ikibazo kiremereye!”
Undi ati:“Biratangaje kuba ikigo cy’amashuli! kidafite amazi. Ubwo se turi mu rihe terambere? Reba ikigo kingana kuriya cya secondaire na primaire kitagira amazi! Ni ikibazo kuko bafata abakozi bakajya kuyavoma cyangwa abanyeshuli bacyo.”
NTAZINDA Erasme; Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, avuga ko kuba aba baturage bataragezwaho amazi meza byatewe nuko urwo ruganda rutaragira ubushobozi bwo kuyageza ku baturage benshi.
Avuga ko ubu rukora ku kigero cya 50% gusa.
Ati: “ ntabwo uruganda rwa Mpanda rurakora ku kigero cy’100%, rushobora kugenda rugeza amazi kuri benshi uko tugenda tuboma ubushobozi ndetse ariko twongera abarufatiraho. Uyu munsi rero ruri ku kigero kitarenga cyane 50% mu mikoreshereze y’amazi rufite.”
“ bivuze ngo ni byiza kurushaho tubashije kuyageza kuri benshi, igisigaye ni ugukora za connetions.”
Uruganda rutunganya amazi rwa Mpanga, ruri mu Murenge wa Mukingo rwubatswe mu 2017 rukaba rufite ubushobozi bwo gutanganya m3 5000 z'amazi ku munsi.
@ RUKUNDO Emmanuel / Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


