
Nyamagabe: Impunzi z'abanyekongo zirashima U Rwanda rwazihaye amahirwe amwe n'abenegihugu
Jun 18, 2024 - 13:50
Impunzi z'abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme zirashimira leta y'u Rwanda yazihaye amahirwe amwe n'abenegihugu kuko byazifashije kugira imibereho myiza.
kwamamaza
Inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi zisaga 14,000 zubakiwe isoko rigezweho, ndetse zikora imishinga iziteza imbere ndetse n'ibindi....
Umubyeyi umwe uba muri iyi nkambi avuga ko we na bagenzi be bayigezemo mu mwaka w' 2012 bavuye mu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe bari baje bashaka umutekano ku isonga, kandi bemeza ko bawubonye, bakabona n'ibindi byabakoze ku mutima; birimo kubaha amashuri nuko abana babo bakigana n'abanyarwanda, guhabwa ubuvuzi, aho kuba, inguzanyo mu banki ndetse n'ibindi....
Aganira n'umunyamakuru w'Isango Star, yagize ati: " abana bacu b'impunzi bigana n'abana b'abanyarwanda, mbese bicara hamwe nta vangura, nta kato bigeze baduha."
Undi ati:" Kigeme; nta kibazo dufite. Dushimkra Leta y'u Rwanda yatwakiriye ikanaducumbikira neza. Ndetse kuribyo tubanye neza n'abenegihugu twasanze aha, duhurira mu masoko, mu birori, tugahurira muri ubwo bucuruzi buduteza imbere. Dufite ibyo tubigiraho byinshi."
Kigeme hubatse isoko impunzi zihuriramo n'abanyarwanda bagakora imishinga ibateza imbere; yaba ku giti cyabo n'indi bahuriyeho n'abanyarwanda.
Umwe ati:" batwubakiye isoko duhuriyemo n'abanyarwanda kandi impunzi nizo zafashemo umwanya munini kuko zifite umwanya ungana na 75% muri iryo soko, abanyarwanda bakoreramo ni 25%. Urumva ko bagenda badufasha."
Undi ati:" harimo abakora ubucuruzi buciriritse, hatimo abahinga uburyo bashoboye. Nk'ubu hhari imiryango 500 y'impunzi yahujwe n'abenegihugu bahunga mu gishanga cya Mushishito. Hari n'aborozi, aha hubatswe n'isoko ritwegereye riduhuza n'abo hanze kandi duhahira hamwe, dusangira buri kimwe cyose."
Umuyobozi w'Inkambi ya Kigeme, Uwayezu Noel, ahamya ko izi mpunzi zahawe ubufasha, nk'uko bugenerwa n'abanyarwanda kugirango biteze imbere.
Ati:" hari impunzi zigenda zibonerwa ubufasha, bakigishwa mu byiciro bitandukanye; haba mu kwihangira imirimo ndetse no guhabwa amahugurwa yo gukora ibikorwa bibabyarira inyungu. Icyo gihe, bamwe muri bo, uko ubushobozi bugenda buboneka bagenda bahabwa inkunga kugira ngo babashe gukora bya bikorwa bibabyarira inyungu."
" tugenda duha amahirwe atandukanye impunzi kugira ngo zigishwe, zitonzwe gukura amaboko mu mifuka , zigahabwa ubufasha bushoboka kugira ngo nabo babashe kugira uruhare muri rya terambere."
Inkambi ya kigeme yatangiye kwakira impunzi z’abanyekongo kuva mu 2012. Imibare yo mu kwezi gushize kwa Gicurasi (05) igaraggaza ko ibamo impunzi zigera kuri 14,681.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


