Nyamagabe - Gatare: Barifuza ubugenzuzi ku manyanga mu itangwa ry'imirasire

Mu karere ka Nyamagabe, abaturaga barasaba ko hakorwa ubugenzuzi ku matara y’imirasire y’izuba yahatanzwe kuko bajyaga kuyafata bagasanga hari abayafatiye ku mazina yabo batashoboye kumenya n’impamvu babikoze.

kwamamaza

Ibibazo abatuye uyu Murenge wa Gatare kuri aya matara akoresha ingufu z’imirasire y’izuba bishingiye ku kuba mu tugari twose cyane cyane muri Gatare nta muriro w’amashanyarazi urahagezwa.

Ibi byatumye abaturage bahabwa imirasire y’izuba, ufashe umwe akishyura bigendanye n’icyiciro cy’ubudehe arimo bamwe bagorwa n’ubwishyu bwa 25,000Frw bakwaga nk’abari mu cya Gatatu. Bijyana n’abagiye bajya gufafata iyi mirasire y'izuba basanga kuri lisiti baravivuwe ko bayatwaye bakavuga ko ari ibintu byababangamiye binakwiye gukorerwa ubugenzuzi.

Umwe ati "ikibazo cyabayeho njye ntabwo nshana kuko hariho ubusumbane kuko njye ndi mucyiciro cya gatatu kandi nta bushobozi mfite ntabwo umuriro wangezeho".     

Undi ati "nta matara nafashe narindi mucyiciro cya kabiri, nuko nabuze ubushobozi bw'amafaranga kuko nabuze amafaranga ibihumbi 15000Frw".

Undi ati "njye ndebye bareberaga ku butoni, niba ndi mu cyiciro cya kabiri ndi umutindi nyakujya nkabura ibihumbi 15000Frw, naba nkorera igihumbi nkayabona, mwadukorera ubuvugizi bakaduha umurasire natwe".  

Aba baturage bashyira mu majwi bamwe mu bayobozi b'imidugudu muri uyu murenge kuba babyihishe inyuma dore ko mbere yuko aya matara aza bamwe bagiye babwira abaturage kubaha indangamuntu ngo bazibajyanire ku biro by'akagari buzuze imyirondoro batishe umunsi cyangwa umubyizi nyuma ngo baza kwisanga amazina yabo yarafatiweho iyo mirasire y'izuba.   

Ni ikibazo umuyobozi w'akarere Niyomungeri Hildebrand avuga ko byatewe na sisiteme itari imeze neza ariko mu bufatanye na EDCL muri uyu murenge bagiye guhabwa umuriro w'amashanyarazi.

Ati "ntabwo aka kanya wahita uvuga ngo ni umuyobozi w'umudugudu ikigaragara ko nuko haba harabayeho amakosa asabwa gusobanuka cyangwa no gusesengurwa, uko twabikemuye EDCL abo irabakosorera ikabavanamo hazagira gahunda iza itanga amatara bikaba ngombwa ko uwo muntu agira uburenganzira bwo kuba yarihabwa, mu murenge wa Gatare turateganya kugezayo umuriro w'amashanyarazi ndetse ni umushinga watangiye kubakwa, abaturage bashonje bahishiwe, mu minsi iri imbere bazabona umuriro wamashanyarazi".     

Kugeza ubu mu karere ka Nyamagabe imibare igaragaza ko 60% by'ingo zifite umuriro w'amashanyarazi ukomoka ku muyoboro mugari zisaga ibihumbi 94.    

 Apr 22, 2024 - 14:28