
Nyamagabe: Barasaba ko ibitaro n’ibigo nderabuzima bwajya bitanga imiti kubakoresha ubwisungane mu kwivuza
Jul 19, 2024 - 15:51
Abatuye mu Murenge wa Musebeya baravuga ko nkuko bashishikarizwa kugura mutuelle de Sante, ibigo nderabuzima n'ibitaro nabyo bikwiye gusabwa kuzana imiti abarwayi bakenera, kuko buri gihe iyo bagiye kwivuza imiti bayitumwa muri za pharmacie aho iba ihenze cyane. bavuga ko ababuze ubwishyu bibaviramo kubura ubuzima. Icyakora RSSB yishyura imiti ihabwa abaturage kuri mituelle de Sante, ivuga ko yishyura imiti y'ibanze baba bahawe na MINISANTE, icyakora urutonde rwayo ruhora ruvugururwa bityo abaturage ntibakwiye kugira impunge.
kwamamaza
Abatuye mu Murenge wa Musebeya bahamya ko igihe cyose bagiye ku bigo nderabuzima n'ibitaro, bavuga ko nta miti bahabwa ahubwo iyo bandikiwe na muganga, bakoherezwa kuyigura muri za Pharmacie kandi iba ihenze.
Bavuga ko basanga bibangamye kuko bishyura mituelle de Sante bizeye ko bazahabwa ubuvuzi, nta kurembera mu rugo. Gusa baza gusanga atariko bimeze kuko ubuze ubwishyu bw'iyo miti iba ihenze, bimuvuramo kubura ubuzima ku maherere.
Mu kiganiro bagiranye na Isango Star, umwe yagize ati:“niba mituweli ari ubwisungane ukaba watanze amafaranga nuko wajya kwivuza ugasanga barakubwira ngo iyi miti ntayihari, uhita wishyiramo ko ya mafaranga uri gutanga ari imfabusa.”
Undi ati: “ujya kwa muganga kwivuza cyangwa se ufite umurwayi, mugihe indwara ikomeye ufite n’umuti runaka nuko bareba ya ndwara bakavuga bati ‘ntabwo iyi ndwara yavurirwa kuri mituweli, uragenda wiyishyurire. Kubera n’ubushobozi bukeya kandi uziko wishyuye mituweli, kuri wowe ugahita wibaza ‘ese iyi ndwara ndajya kugura imiti ku ruhande kandi naratanze mituweli, ku buhe buryo?! Ugahita usanga ya mituweli yataye agaciro kandi umurwayi akurembeyeho nta n’amafaranga warufite kuko wari wizeye ya mituweli yawe.”
“ indwara ihenze wigurira imiti! Ubwo kuri mituweli baguha ya miti idafashe!”
Nkuko bashishikarizwa kugura mutuelle de Sante, basaba ko ibigo nderabuzima n'ibitaro nabyo bikwiye gusabwa kuzana imiti abarwayi bakunda gukenera kuburyo byakuraho uko koherezwa kuyigura muri pharmacie.
Umwe ati:” nk’abaturage turifuza ko badukorera ubuvugizi, niba mituweli ari nkeya tukayongera ariko umurwayi yajya kwa muganga akavurwa 100% bitakugoye ngo ute umurwayi ku bitaro ujye gushaka ya mafaranga yo kugura imiti uteri wabiteguye kandi wari wagiye kwa muganga akaza akize.”

Dr INNA KALISA; uyobora agashami k'ubwisungane mu kwivuza mu kigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize (RSSB) aricyo cyishyura imiti abaturage bahabwa kuri mituelle de Sante, avuga ko bagendera ku rutonde rw'imiti Minisiteri y'Ubuzima iba yabahaye. Ariko anavuga ko buri mwaka urutonde rw’imiti ruhora ruvugururwa, ikongerwa.
Ati: “wenda umuntu yahera kuri duhera kuki twishyura imiti, hari liste y’imiti twita iya ngombwa isohorwa na Minisante. Iyo liste niyo tugenderaho. Ubwayo ivuga imiti iba yemerewe gutangwa kuri buri rwego rw’ubuvuzi, iyo niyo tugenderwaho kugira ngo umuti wishyurwe. Iya nyuma twari duherutse ni ya 2022, ubu 2024 hari indi yasohotse kandi akenshi imiti iba itagaragaye muri liste ya mbere kuko bagenda bayibugurura buri myaka ibiri. Iyo liste nshashya yasohotse, ushobora gusanga icyo kibazo cyanakemutse.”
Abaturage basaba ko inzego bireba zagenzura imikorere ya mutuelle de Sante, kuko umuturage ayishyura ariko serivisi ayihererwaho ntibe inoze nk’uko babyifuza. Babishyingira ku kuba iteka uko bagiye kwa muganga basabwa kujya muri pharmacie aho batanga amafaranga y'inyongera kuri mutuelle basanga atari akwiye.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Zjnut5qSY-E?si=1yr54pQ7PXFK0ey1" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


