Nyabugogo: Polisi yafashe abakekwaho ubujura bari bamaze iminsi biba abaturage

Nyuma y’ibirego by’abaturage bakorera ibikorwa bitandukanye mu gace ka Nyabugogo, bagaragazaga ko hari abajura babatega mu masaha y’ijoro bakabambura ibyabo, cyane cyane amatelefone, Polisi yahagurukiye iki kibazo.

kwamamaza

Abacururiza mu isoko rizwi nko kwa Mutangana na bo bari bamaze iminsi binubira ubujura bukabije, aho bibwaga bimwe mu bicuruzwa byabo ndetse n’abakiriya baza guhaha bakamburwa ibyabo.

Tariki ya 01 Mata 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Murenge wa Muhima, yakoze operasiyo yo gufata abakekwaho ubu bujura. Muri iyo operasiyo, hafashwe abantu 11 bakekwaho kwiba abaturage, bafatirwa mu midugudu ya Ubucuruzi, Intiganda n’Indamutsa.

Polisi yatangaje ko idateze kudohoka mu kurwanya abajura biba imitungo y’abaturage, kuko ibikorwa byabo bidindiza iterambere ndetse bikabangamira imibereho myiza y’abaturage.

Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima, mu gihe operasiyo yo gushakisha abandi bakekwaho gukorana na bo igikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yihanangirije abumva ko bazatungwa no kwiba imitungo y’abandi kubireka, abibutsa ko batazihanganirwa. Yanijeje kandi umutekano usesuye abaturage bose bagana agace ka Nyabugogo, yaba abajya gutega imodoka muri gare cyangwa abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi.

Polisi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, cyane cyane batanga amakuru ku bantu bakekwaho ubujura, kugira ngo bafatwe.

By’umwihariko, abacuruzi baributswa kwirinda guha icyuho abajura, cyane cyane abiyita abataka biba abakiriya bagana isoko ryo kwa Mutangana bitwaje kubashakira abakiriya.

 Apr 1, 2026 - 13:00