Nyabihu: imvura nyinshi y’urubura n’umuyaga yatumye hari abasembera

Ibiza byatewe n’imvura nyinshi y’urubura iromo n’umuyaga mwishi byasenyeye abaturage bo mu murenge wa Rugera ndetse bitwara n’imyaka yabo irimo urutoki, ibishyimbo n’ibindi. Abasenyewe ubu bari gusembera. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko buri gucumbikisha abaturage mugihe batarafashwa mu buryo burambye.

kwamamaza

Imvura yaguye guhera ku isaha ya saa cyenda ku cy’umweru yari urubura ndetse n’umuyaga mwishi kuburyo byatangiye kwesura ibisenge by’inzu zo mu kagali ka Gakoro, mu murenge wa Rugera wo mu karere ka Nyabihu.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko “hatangiye igwa gake gake nuko tubonahaje umuyaga w’inkorokoro kuburyo waguterura ukaguta nk’iriya! Harimo n’urubura….”

Undi ati: “twagiye gusohoka tubona ibintu byacitse, intoki zaguye, amazu yagurutse.”

Ubu ibisenge bimwe biri hejuru mu biti, abaturage babaga mu mazu yasenyutse ubu babwe bari gusembera.

Umuturage umwe ati: “ ni abaturage baducumbikiye.”

Undi yifashishije urutonde rwa bene inzu zagurutse zose ndetse n’ibyabo bikahanyagirirwa, yagize ati: “bagiye gusembera…baraye batumbuje (ntacyo biyoroshye) kuko byose byanyagiwe.”

Bamwe muri bo bari bagiye ku biro by’umurenge wa Rugera, basaba ko bafashwa kuko uretse n’abasenyewe n’ibi biza, hari naho byatwaye imyaka irimo urutoki n’ibindi bari bizeye ko bizabatunga.

Umwe ati:” byanteye inzara itoroshye kandi ndi umupfakazi. Buriya ni ugukora uko dushoboye, wenda Leta yadufasha kuko nta yandi mikoro dufite. Ubu twarize twihanaguye.”

Undi ati: “ njyewe ubu yanteye inzara y’imyaka itatu!”

“ turasaba Leta ko yaduha isakaro.”

KABARISA Salomon; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugera, avuga ko bari kuba babacumbikishirije mu baturanyi mugihe bategereje gukorana n’izindi nzego hagashakwe igisubizo kirambye.

Ati: “ bari kuba mu baturanyi kuko murabona ko ari ikiza cyateye gitunguranye. Icyo twakoze ni ukubagira inama yo kuhava kuko hatameze neza. Hari abavandimwe, inshuti, tubagira inama ko bajya gucumbikayo ariko ibyo twavuganye n’ubuyobozi budukuriye ni uko hari bihita bikorwa kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.”

Iyi nkuru yamaze gutunganywa, imibare igaragaza ko nzu 6 arizo zasenywe n’ibiza, naho imyaka ikaba itari yakabaruwe yose. Ibi biza kandi byanangirije ibikorwaremeza by’amashanyarazi.

@EMMANUEL BIZIMANA/ Isango Star – Nyabihu.

 Mar 11, 2025 - 17:11